RDC: Abanyekongo 22 bari bahagarikiwe muri Sudan bageze muri Égypte
Abanyekongo 22 babaga muri Sudan bari bamaze ibyumweru bitatu bafungiye ku mupaka wa Egypte/Misiri bemerewe kwinjira muri iki gihugu.

Biteganyijwe ko aba bakongomani bazafata indege ibageza i Kinshasa mu bihe biri imbere.
Abenshi muri aba 22 bari abanyeshuli bigaga I Khartoum, bari barahagaritse amasomo yabo muri Kaminuza mpuzamahanga ya Afrika kuva intambara itangiye ku ya 25 Mata (04) 2023.
Leta ya Kinshasa yari yaraboherereje imodoka yo kubakura mu murwa mukuru wa Sudan, Khartoum ku ya 21 Kamena (06) 2023.
Nyuma baje guhagarikwa hafi iminsi 20 ubwo bari bageze ahitwa Wadi Halfa, umujyi uri hafi y'umupaka wa Egypte.
Kuva babona uko bava I Khartoum, bakomeje gutegereza ko bemererwa kwinjira muri Egypte, aho bemerewe mu minsi ibiri ishize.
Bavuga ko kuva icyo gihe babaga mu musigiti, aaho nta byumba byo kuraramo babonaga ndetse bamwe bakarara hanze.
Delphin, Umwe muribo, yagize ati:" kuva twava Khartoum, twakiriwe mu musigiti. Nta byumba byo kuryamamo bihari, twari hanze, tukarara munsi y'inyenyeri."
Bavuga ko ubuzima bwari bubakomereye binajyanye n'ikirere cyaho.
Ati" aha harashyushye, izuba riraka, turi mu butayu bwa Sahara. Mu ma saa tatu z'igitondo, haba hakonje cyane. Ubu twafashwe n'uburwayi, dufite ibicurane. Ubuzima burakomeye."
Avuga ko we na bagenzi be bafashijwe n'imiryango yabo ndetse na Ambassade yabahaye amafaranga yo kwifashisha.
ati:" baduhaye amadolari 20 ariko amafaranga ntayo tugifite, ubu ni ikibazo dugifite. Ntabwo nzi uko tuzabyihanganira mu bihe nk'ibi."