Israel-Palestina: Abanyapalestina 3 000 bo muri Gaza bamaze kugwa mu bitero bya Israel.
Raporo nshya ya Hamas ivuga ko abanyapalestina bagera ku 3 000 aribo bamaze gupfira mu karere ka Gaza kubera ibitero by’indege za Israel

Raporo ivuguruye yashyizwe ahagaragara kur’uyu wa kabiri, ku ya 17 Ukwakira (10) 2023, Minisiteri y’ubuzima ya Hamas, umutwe ugendera ku mahame y’idini ya Kisilamu utegeka Gaza ya Palestine, uvuga ko abantu bagera ku 3 000 aribo bamaze kugwa mu bitero by’indege byo kwihimura. Nimugihe abarenga 12 500 aribo bamaze gukomereka.