Umusirikari w’Amerika yahungiye muri Korea ya Ruguru!

Koreya ya Ruguru yatangaje ko Travis King; umusirikare w'Amerika ,yinjiye ku butaka bwayo mu kwezi gushizebitewe no gufatwa nabi bitari ibya kimuntu ndetse n'ivanguramoko yakorewe mu gisirikare.

Aug 16, 2023 - 13:01
Aug 31, 2023 - 14:29
 0
Umusirikari w’Amerika yahungiye muri Korea ya Ruguru!

Uwo musirikare w'imyaka 23 afite ipeti rya private (soldat), yirukankiye hakurya y'umupaka wa Korea y'Epfo ku ya 18 Nyakanga (7) uyu mwaka, ubwo yari ari mu bantu basuye ako gace bari kumwe n'ababayoboye.

Ibitangazamakuru bya leta y’iki gihugu bivuga ko  Private King yemeye ko yambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko kandi ko ashaka ubuhungiro.

Gusa Amerika yavuze ko idashobora kugenzura ibyatangajwe, cyane ko ari ubwa mbere Korea ya Ruguru itangaje ku mugaragaro ibijyanye n’ iyo dosiye.

Icyakora hashize igihe hari impungenge ndetse zikomeza kwiyongera ku buzima bw'uwo musirikare, utarigera yumvikana mu ijwi cyangwa ngo abonwe kuva yakwambuka umupaka.

Gusa BBC ivuga ko Amerika irimo kugerageza gukora ibiganiro bigamije ko Private King arekurwa, ifashijwe n'itsinda ry'umuryango w'abibumbye, rishinzwe ibikorwa byo muri ako gace ko ku mupaka, ndetse rinafite umurongo wa telefone utaziguye rivuganaho n'igisirikare cya Korea ya Ruguru.

Kuri uyu wa gatatu, umutegetsi wo muri minisiteri y'ingabo z'Amerika yavuze ko icyihutirwa kuri bo ari ukuzana Private King mu rugo mu mutekano binyuze mu nzira zose zihari.

Ibi biza byiyongera ku kuba niba Korea ya Ruguru nta makuru yatanze ku kuntu iteganya gufatamo Private King ariko yavuze ko uwo musirikare yemeye ko yinjiye mu gihugu mu buryo bunyuranyije n'amategeko.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba uyu musirikari azagezwa imbere y’ubucamanza bwa Koreya ya Ruguru cyangwa se niba bitazakorwa. Inkuru yatangajwe ntigaragaza aho uyu musirikari w’Amerika yaba aherereye cyangwa uko abayeho n’uko amerewe.

KCNA yatangaje ko"Mu iperereza, Travis King yemeye ko yari yarafashe icyemezo cyo kuza muri DPRK [Korea ya Ruguru] kubera ibyiyumviro bibi yari amaze igihe yifitemo ku gufatwa nabi no ku ivanguramoko mu gisirikare cy'Amerika.”

Cyavuze ko ashaka gusaba ubuhungiro muri DPRK cyangwa mu kindi gihugu, kuko yatengushywe na sosiyete irimo ubusumbane y'Amerika.

Private King ni impuguke mu butasi yinjiye mu gisirikare cy'Amerika kuva muri Mutarama (01) mu 2021. Yari muri Korea y'Epfo muri gahunda yo kuba ahimuriwe mu rwego rw'akazi.

Mbere yo kwambuka umupaka, yaramazi iminsi afunguwe nyuma yamaze amezi abiri afungiye muri gereza yo muri Korea y'Epfo ku birego byo kurwana, maze afungurwa ku itariki ya 10 Nyakanga (07), ndetse yagombaga gusubira muri Amerika n'indege kugira ngo akurikiranwe mu rwego rw'imyitwarire (discipline).

Ariko yashoboye kuva ku kibuga cy'indege, ajyana n'abakerarugendo bari bagiye gusura ako gace ko ku mupaka, kazwi nka 'Demilitarised Zone' (DMZ), gatandukanya Korea ya Ruguru na Korea y'Epfo.

Agace ni kamwe mu duce turinzwe cyane ku isi, karimo ibisasu bya mine zo mu butaka, gakikijwe n'inzitiro z'amashanyarazi, kandi kagenzurwa na za cameras z'umutekano. Abacunga umutekano baba bagomba kuba maso amasaha 24 kandi buri munsi.

Gusa ababinye Private King yinjira muri aka gace yiruka, bavuga ko icyo gihe nta musirikari wa Korea ya Ruguru waruhari.

Mbere yuko iki kibazo kiba, umuryango wa King wari wavuze ko yababwiye ko yakorewe ivanguramoko mu gisirikari, ndetse ko ibibazo yarafite by’ubuzima bwo mu mutwe byari byaragabanutse.

Maman we, Claudine Gates yagize ati: "Ndumva ari nkaho ndi mu bibazo bikomeye", ndetse ko nk’umuryango bakeneye guhabwa ibizobanuro.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko ifungwa rya Travis King ari amahirwe kuri Korea ya Ruguru yakwifashisha mu kwibasira Amerika mur’iki gihe, cyane ko  umubano w’ibihugu byombi aribwo wabaye mubi cyane.