Korea ya Ruguru: Kim Jong-un yasabye ko hakongerwa umusaruro wa missile zikorwa.
Umutegetsi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yasabye ko hakongerwa ingufu mu gukora za missile. Ibi yabitangaje ubwo yari yasuye inganda zikora intwaro kirimbuzi, kur’uyu wa mbere, ku ya 14 Kanama (08) 2023.

Ibi yabitangaje kandi mugihe leta zunze ubumwe bwa Amerika na Korea y’Epfo bitegura gukora imyitozo ya gisilikari ihuriweho.
Ku ya 11-12 Kanama (08), Kim yasuye inganda zikora missile, amasasu akoresha muri za rokete (…), ibimodoka by’intambara zirimo burende.
Uyu muyobozi yagaragaje ko anyuzwe ubwo yasuraga uruganda rukora za missile rwashoboye kunoza ibibazo bishingiye kuri siyansi n’ikoranabuhanga bifite aho bihuriye n’umusaruro uruganda rutanga ndetse no gukora intwaro zigezweho zijyanye n’igihe.
ubwo yasuraga ikigo gikora misile cyashoboye "gutunganya ibibazo bya siyansi n'ikoranabuhanga bijyanye n'umusaruro" ndetse n'intwaro zigezweho.
Ikinyamakuru KCNA yatangaje ko yashyizeho intego y'ingenzi: kongera ingufu mu gukora misile mu buryo butangaje", ndetse Kim anagaragaza uruhare rw'uruganda mu kwihutisha imyiteguro y'intambara.
Kim yashimangiye ko ari ngombwa kongera umusaruro w’ibisasu.
Guca intege umwanzi wagaba igitero!
Mu mafoto yashyizwe hanze agaragaza Kim Jong-Un atwaye imodoka igezweho y’intambara yo mu bwoko bwa blinde. Mu ruri urwo ruzinduko rwe, yanasuye uruganda rukora amasasu araswa hakoresheje rokete hamwe na transport-erector [TEL].
Uru ruzinduko rwe rwari rugamije gukora igenzura, aho igisirikare cya Korea ya ruguru kigomba kuba gifite imbaraga nyinshi za gisirikare kandi kigahora cyiteguye guhangana n'intambara iyo ari yo yose.
Uru ruzinduko rwabaye mu gihe Korea y'Epfo na Amerika bitegura imyitozo ihuriweho, yiswe Ulchi Freedom Shield, izaba kuva ku ya 21-31 Kanama (08). Pyongyang ifata iyo myitozo n’indi yose nk’ igitero ndetse kenshi yagiye ivuga ko irafata ingamba zitanga igisubizo kuri iyo myitozo.
Abayobozi bakuru b’ingabo z’i Seoul bavuze ko iyi myitozo ari imyitozo itoroshye kandi ifatika igamije gushimangira gahunda y’ingabo zihuriweho hamwe n’ubushobozi bwo guhangana.
Ku wa gatanu, ku ya 18 i Washington, hazabera inama hagati y’abayobozi ba Korea yepfo, Amerika n’Ubuyapani, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu by’umutekano mu gihe Korea ya Ruguru igenda ishyiraho iterabwoba.