Amerika: urukiko rwigirenga rurafata umwanzuro urasiga hamenyekanye niba Trump yemerewe guhatana nka Perezida mu matora y’uyu mwaka

Urukiko rw'ikirenga rwo muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika rutegerejweho gufata umwanzuro urasiga hamenyekanye niba Donald Trump aziyamamariza kuyobora iki gihugu nka Manda ye ya kabiri cyangwa se niba atabyemerewe, mu matora ategerejwe mu Ugushyingo (11) uyu mwaka.
Muri Leta 55 zigize Amerika, iya Colorado n'iya Maine zamaze gufata umwanzuro w'uko Trump atemerewe kuziyamamaza nka Perezida.
Gusa umuntu ashobora kwibaza niba urukiko rw'ikirenga rushobora narwo kuburizamo kandidature ya Trump, akabuzwa guhatana kuri iyi nshuro, mugihe leta 35 nazo zitegereje gufata umwanzuro niba yemerewe.
Icyakora, kur'uyu wa kane, ku ya 8 Gashyantare, nibwo urukiko rw'ikirenga rwa Leta zunze ubumwe z'Amerika ruratangaza umwanzuro warwo.
Mugihe urukiko rwaburizamo ukwiyamamaza kwa Trump ku mwanya wa Perezida, bishobora kugira ingaruka ku gikorwa cyo gutora ugomba guhagararira ishyaka ry'abarepublican mu matora ya Perezida ateganyijwe mu Ugushyingo(11) 2024.
Ese Teump arazira iki?
Ku ya 19 Ukuboza (12), nibwo Urukiko rw'Ikirenga rwa Leta ya Colorado rwatunguranye rutangaza ko uwahoze ari Perezida w'Amerika atemerewe kongera kwiyamamaza ku mwanya w'umukuru w'igihugu kubera uruhare yagize mu gitero cyagabwe kuri Capitol n'abamushyigikiye ku ya 6 Mutarama (01) 2021 i Washington.
Iki cyemezo cyafashe hisunzwe agace ka 3 k'ingingo ya 14 y'itegeko nshinga ry'Amerika ribuza umuntu wigeze kurahirira (...) kurinda itegeko nshinga gukora imirimo ya Leta igihe yaba yaragize iruhare mu kwigomeka ku gihugu cyangwa ibicyambura agaciro.
Ibi byatumye urukiko rwa Leta ya Colorado ruba urwa mbere mu gukumira ko Trump nk'umukandida ukomeje gutorwa mu matora y'ibanze nk'ugomba guhagararira ishyaka ry'abarepublican, kwiyamamaza muri Leta ya Colorado.
Kuya 28 Ukuboza (12) 2023, Urukiko rwa Leta ya Maine rwakurikiyeho, rufata umuwanzuro wo kubuza Trump kuhiyamamaza.
Impuguke mu bijyanye n'amategeko, akaba n'umunyamakuru, Sébastien Natroll, yabwiye RFI ko ari ubwa mbere ibi bibayeho muri Amerika. Ati:" ni ingingo itarigeze rishyirwa mu bikorwa kuri Perezida wa Amerika."
Steven Cheung, umuvugizi wa Trump yahise yamagana ibyemezo bafashwe n'inkiko z'izi leta zombi, avuga ko bihamanye na demokarasi, ndetse bagiye kwitabaza urukiko rw'ikirenga.
Ku ya 5 Mutarama (02), yatanze ikirego muri uru rukiko kugira ngo hemezwe niba Trump yemerewe cyangwa atemerewe kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida, aho icyemezo kiratangazwa mu ruhame kur'uyu wa kane, ku ya 8 Gashyantare (02)2024.
Muri uyu mwaka w'amatora, gusuzuma niba Donald Trump wabaye Perezida wa 45 wa Amerika, atemerewe kongera kwiyamamaza nka Perezida, mu buryo budashodikanywaho, ni inshingano zikomeye urukiko rw'ikirenga rufite.
Kugeza ubu, ni inzira ebyiri zishoboka: zirimo kuba candidature ya Donald Trump yakurwaho mugihe yahamwaa no kwigomeka ku butegetsi. Hsri kandi kuba hafatwa icyemezo gitesha agaciro icyafashwe na leta ya Maine n 'iya Colorado, akemererwa kwiyamamaza.
Impuguke mu by'amategeko zemeza ko hari n'inzira ya gatatu ishoboka, ari iyo kwemeza ko icyemezo cyafashwe hagendewe ku itegeko rigenga amatora rya buri leta.
Brian Kalt, umwarimu ku burenganzira ry'itegeko nshinga muri kaminuza ya leta ya Michigan, avuga ko bigoye kwiyumvisha ko urukiko rwatangaza ko hari itegeko rigenga amatora atandukanye. Ku ngingo ya q4, Trump yaba yemerewe cyangwa atemerewe, iki kibazo kigimva gukemurwa mu buryo busobanutse."
Brian avuga ko bishobora kugora urukiko gufata icyemezo cyo guhitamo inzira imwe cyangwa indi, kubera ko ubwo bubasha bwemewe n'amategeko budashoboka.
Ibi Brian abishingira ku kuba ingingo ya 14 idasobanutse neza kuburyo yatanga igisubizo mu nzira zose.
Ati:" ingingo ya 14 ntisobanura neza kandi ntiduha inzira iyo ariyo yose, bityo rero tugomba kumenya uburyo twakwemeza umuntu wigometse, niba hagomba kubanza kubaho itegeko ryatorwa na Kongere kandi rireba Perezida."
Avuga ko icyo gihe hasobanurwa amagambo abiri yaba kwigomeka ndetse n'indahiro.
Gusa nanone ntibyabuza kwibaza niba igikorwa cyabaye ku ya 6 Mutarama (01) 2021, cyaba gishobora gisobanurwa mu ngingo ya 14, yatabgajwe nyuma y'intambara ya gisivile. Nanone wakwibaza niba urukiko rw'ikirenga rwa Amerika rufite ubushobozi bwo gufata umwanzuro ku bibazo bya politike mugihe byari bibujijwe kubikora hashingiwe ku madame ya politike.
Iruhande rw'ibi, hanibazwa niba abattora aribo bagomba guhitamo, hagendewe ku gukomera kw'Anerika ndetse no kuba haguka ibindi birego byo kubogama.
Sébastien Natroll avuga ko urukiko rw'ikirenga rufite ibyuho byinshi.
Ku ruhande rw'abunganira Trump mu mategeko bagaragaza ko inyandiko ivuga gusa umusilikari w'Amerika warahiriye gushyigikira itegeko nshinga, mugihe byaba bimeze bityo, Trump yaba atarebwa n'iyi ngingo ya 14.
Sébastien Natroll avuga ko " bamwe mu bigisha amategeko bemeza ko kwemerwa kw'aba officier ba Leta zunze ubumwe z'Amerika kutareba Perwzida, ariko bibaka bitaravuzwe mu buryo bweruye mu nyandiko y' itegeko.
Yongeraho ko " amategeko menshi agaragaza ko aba officier b'Amerika bashyirwaho ndetse ntibatorwe."
Mu bujurire bwabo ku rubanza rwo muri Colorado, abunganira Donald Trump bavuze ko kandi uwo bunganira atigeze arahirira gushyigikira itegeko nshinga.
Bavuga ko ahubwo mu irahira rye, muri Mutarama (01) 2017, Trump yarahiriye ko azarinda ndetse akarengera mu gihe cya manda ye nk'umukuru w'igihugu.
Hagaragazwa ingingo zitandukanye zituma bigorana kumva ko izina Donald Trump ryakurwa ku rupapuro rw'itora.
Brian Kalt, yagize ati:"Ubusanzwe abemerewe kuba perezida bbba ari ntamakemwa kandi batabogamye: ni umuntu ugomba kuba afite imyaka 35, kandi niba atari ibyo ntashobora kuba Perezida kandi ni ibyo. "
"ni ikibazo niba urukiko rutazi icyemezo rwafata, bakabirekera abatora akaba aribo bifatira umwanzuro."
Uko byifashe mu zindi Leta 53 muri 55 zigize Amerika
Leta zirimo iya Louisiane cyangwa New Jersey zo zamaze gutesha agaciro ibikorwa by'ubutabera bijyanye no gusuzuma niba Trump yemerewe kwiyamamaza, nk'uko bitangazwa n'ikinyamakuru New York Times.
Urukiko rw'ikirenga rwa Leta ya Michigan na Minnesota zatangaje ko Donald Trump ashobora kugaragara ku mpapuro y'itora mu matora y'ibanze.
Icyakora, ibyemezo byafashwe ku nzego z'ibanze bikomeza kwemezwa n'Urukiko rw'Ikirenga, nk'urufite ijambo rya nyuma ku bibazo by'amategeko shingiro.
Brian Kalt yagize ati: "Niba Urukiko rw'Ikirenga rwatesheje agaciro icyemezo cya Colorado, izindi Leta zose zatekerezaga kubuza Trump kuba umukandida- perezida zizakurikiza icyemezo cy'urukiko rw'ikirenga, kandi zikureho ubushake bwazo bwo gushaka gutorera ko yemewe."
Nanone ku ya 12 Ukuboza (12) 2023, Urukiko rw'Ikirenga rwa Oregon narwo rwahisemo gudasuzuma niba Donald Trump yemerewe, mbere yuko hatangazwa icyemezo cy'urukiko rwo muri Colorado.
Brian yagize ati:" leta nyinshi zahisemo gutegereza aho gukora ibishoboka byose ngo biteze ibibazo muri politike mu gufata icyemmezo gishobora guteshwa agaciro n'urukiko rw'ikirenga."
Gusa nanone mugihe urukiko rw'ikirenga rwageza ku ya 3 Werurwe (03) rutaratangaza umwanzuro warwo, leta 14 zizaba zamaze gushyira izina rya Donald Trump ku rupapuro rw'itora.
Icyakora mugihe yaba atujuje ibisabwa byatuma aba umukandida -perezida wahagararira ishyaka ry'abarepublican, iri shyaka rizahitamo undi wasimbura kuri uyu mwanya Trump ukomeje gutorwa nk'ugomba kuyihagararira.