Afrika y’Epfo: Yiyamamaje ku nshuro ya kabiri none yegukanye ikamba rya Nyampinga 2023.

Umunyambideli akaba na rwiyemezamirimo washinze ikigo cya Nataliya Jefferys gihanga imideli, Natasha Joubert, niwe wegukanye ikampa rya Nyampinga wa Afrika y’Epfo 2023 [Miss SA 2023] kur’iki cyumweru , ku ya 13 Kanama (08) 2023.

Aug 14, 2023 - 01:30
Aug 19, 2023 - 20:13
 0
Afrika y’Epfo: Yiyamamaje ku nshuro ya kabiri none yegukanye ikamba rya Nyampinga 2023.

Miss Natasha Joubert  ni umukobwa w’imyaka 25 yambitse ikamba n'uwo asimbuye 'Miss Ndavi Nokeri ' waryegukanye umwaka ushize w’2022, mu birori byabereye kuri Sun Bet Arena.

Yegukanye iri kamba, ubwo mur’uyu mwaka yageragezaga amahirwe ye ku nshuro ya kabiri, agendeye mu mategeko mashya agenga iri rushanwa yashyizweho mu ntangiriro z’uyu mwaka, anemerers n’umugore washatse cyangwa se umukobwa wabyaye guhatana.

Ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga wa Afrika y’Epfo ku nshuro ye ya mbere, hari mu mwaka w’2020 ndetse icyo gihe yabaye igisonga cya Nyampinga  2020 nuko bimuha amahirwe yo guhagararira igihugu cye mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Universe yabaye muri 2021.

Kur’iyi nshuro nka Nyampinga 2023, Miss Natasha Joubert yahawe ibihembi bitandukanye birimo n’inkunga arenga miliyoni eshatu z’amarand, ni amafaranga akoresha muri Afrika y’Epfo.

Natasha niwe Miss wa mbere wambaye ikamba rishya  ryakozwe 'Mowana, Igiti cy'ubuzima,' ryakozwe na Nungu Diamonds, Ursula Pule, n'umugabo we, Kealeboga Pule.

Natasha yari umwe mu bakobwa barindwi baje imbere mu bahataniraga ikamba barimo Anke Rothmann, Bryoni Govender, Homba Mazaleni, Jordan van der Vyver, Melissa Nayimuli, Nande Mabala, na Natasha Joubert.

Mu ijambo rye amaze kwegukana ikamba, Miss Natasha usanzwe ari umunyamideli yavuze ko “Numvaga bidashoboka ko tugaruka ngo duhabwe amahirwe ya kabiri! Nzi ko ubu ari ubuhamya nkeneye gusangira ndetse n'ubutumwa buhebuje: ‘Ntabwo wigeze uba umusaruro mubihe byawe, uri umusaruro mubyo wahisemo.' Numvise bidasanzwe ubwo nasohokaga kubazwa nzi ko nambaye ibyanjye.”

Yongeyeho ko “Ndashaka guhangana n'izi mbogamizi nshya, gukura no kurushaho kwiteza imbere nk'umugore, ariko icyarimwe reka bigende wishimire amahirwe ya kabiri. Itsinda ryacu rya nyuma ryari rikaze! Nzahora nishimira aya mahirwe ya kabiri! ”

Menya ibindi kuri Miss Natasha Joubert

Natasha Joubert yarangihe icyiciro cya kabiri cya kaminuza, ahawe  impamyabumenyi mu bijyanye na Marketing Management mu ishuli rya Tshwane ryo muri Gauteng, ari naho akomoka.

Niwe kandi nyiri kampani ihanga imideli yitwa Nataliya Jefferys, yatangije ubwo yarafite imyaka 19 y’amavuko.

Mubwo yishimira harimo  kuba akunda ibijyanye na nature, gutembera, ndetse no kuba hamwe nabo akunda. Mubyo yakunze kugarukaho ubwo yarushanwaga kuri iyi nshuro, Natasha yakunze kuvuga ko kugaruka bwa kabiri ari ubuhamya.