Yakoresheje abo mu nzego z’ubutasi kugira ngo yangize ubuzima bw’uhanga imyenda ya Hollywood.
Erika Jayne yakoresheje abakozi b’urwego rw’ubutasi ndetse na American Express kugirango yambure amafaranga uhanga imyenda muri Hollywood, yangiza ubuzima bwe n’akazi ke.

Uyu mugore yamenyekanye cyane muri 'Real Housewives of Beverly Hills' hamwe n’abakozi b’urwego rw’ubutasi bari mu baregwa na Chris Psaila, uvuga ko yabahaye ruswa kugira ngo bamukurikirane kubyo Erika amushinja byo kuba kompani ye ikora za costume yaramuciye mu buryo bunyuranyije n’amategeko amadolari arenze ibihumbi 800.
Nk’uko bigaragara mu rubanza rwabo, TMZ ivuga ko Psaila avuga ko Erika yamuhaye ndetse n’ububiko bwe, Marco Marco, uruhushya rwo kwishyuza hakoreshejwe ikarita ye imyambaro yamukoreye ndetse na serivise yari yamukoreye yo kumuhangira iyo myambaro, kuyikora ndetse no kumutegurira ibyo arakora yigaragaza.
Avuga ko Tom Girardi; umugabo wa Erika batandukanye ariwe wari nyiri konti yakuweho amafaranga kandi yarafite uburenganzira bwo kuyikoresha.
Psaila avuga ko yatangiye gukorana na Erika muri 2014 kandi ibintu byose byari byiza kugeza igihe yabeshye ko Psaila yinjije amadorari ibihumbi 800 kugeza ku bihumbi 900 $ ayakuye mu buriganya yakoreye ku ikarita ye kuva muri 2015 kugeza 2016.
Psaila ashimangira ko Erika yabonye imyenda yose na serivisi bihuye n’ikiguzi yatanze.
Muri izo nyandiko, avuga ko Erika na Tom bitwaje abakozi b’urwego rw’ubutasi bafite inrwaro kugira ngo bamukurikirane nabi ... yemeza ko uwahoze ari umugabo n'umugore we bahaye ruswa Robert Savage, icyo gihe wari ukuriye ibiro bikuru by’ubutasi by’i Los Angeles, kugira ngo akore iperereza ku byaha bashinjaga Psaila kandi amaherezo arabimuhamya.
Psaila avuga kandi ko AMEX yemeye ibinyoma bya Erika ku birego bitemewe kandi isubiza Erika na Tom amadolari arenga ibihumbi 787 idahaye amahirwe uregwa yo kwisobanura kubyo ashinjwa.
Avuga ko AMEX yabwiye ibiro by’ubutasi ko Erika yakorewe uburiganya koko.
Mu kirego cye, Psaila avuga ko Tom na Savage bari bafitanye umubano usanzwe... akavuga ko Savage yari afite amateka ye yo guteka imitwe kugira ngo agire ibyo yinjiza aribyo byaje kuba impamvu yatumye areka gukorera urwego rw’ubutasi.
Psaila ashinja Tom ko yahaye ruswa Savage kugira ngo amukoreho iperereza yemera guhagararira Savage mu rubanza arega Volkswagen, nimugihe anasezeranya kwishyura Savage amadorari ibihumbi 100, ubwo iperereza rizaba ritangiye kuri Psaila.
Avuga ko iby’umubano wa Tom na Savage utigeze ugaragara igihe yari akurikiranyweho n’ubushinjacyaha, akavuga ko urubanza rw’inshinjabyaha yari yararezwe ryaseshwe nyuma y’imyaka 5 rutangiye... ariko akavuga ko yagize ibibazo bikabije by’amarangamutima, ahura n’ibibazo by’ubukungu mu bucuruzi bwe, akomereka bikabije mu buryo bw’amarangamutima, imitekerereze, ndetse no ku mubiri bitewe n’ibyo birego.
Psaila akurikiranye kuri Erika, AMEX, Savage ndetse n’abandi nibra miliyoni 18.2.
TMZ dukesha iyi nkuru, itangaza ko yagerageje kuvugana na Erika, AMEX ndetse Savage ariko ntiyabasha kubabona.