GANZA TV: Umuyoboro w’ibiganiro na filimi mpuzamahanga mu Kinyarwanda.

Muri gahunda yo gufasha abatumva neza indimi z’amahanga bakunda ibiganiro na filime mpuzamahanga ariko bakagorwa no gusobanukirwa ibikubiyemo, hashyizweho shene nsha yitwa Ganza TV izajya binyuzwaho mu rurimi rw’ikinyarwanda nk’uburyo bwabafasha kungukiramo byinshi. Nimugihe ikigo cy’ubucuruzi cyitegura kongera n’umubare w’abakozi bashinzwe kwita ku bibazo by’abaturage.

Nov 8, 2023 - 17:12
Nov 9, 2023 - 10:52
 0
GANZA TV:  Umuyoboro w’ibiganiro na filimi mpuzamahanga mu Kinyarwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare muri 2022 ku baturage n’imiturire [ RPHC5] bwerekana ko  mu baturarwanda ijana, 54 aribo bumva ndetse bakavuga ururimi rw’ikinyarwanda gusa, 14 gusa bavuga bakanumva ikinyarwanda n'icyongereza, mugihe 4 muribo aribo bumva ikinyarwanda, icyongereza ndetse n’ igifaransa kandi nabo biganjemo abatuye umujyi wa Kigali. Ibi byiyongeraho kuba abatageze kuri 2 aribo babasha kumva no kuvuga indimi enye zikoreshwa mu Rwanda [ikinyarwanda, Igifaransa, icyongereza ndetse n’igiswahili].

Ibi bigaragaza ko mu baturarwanda 12.3% batunze televiziyo babasha gukoresha ifatabuguzi rya Startimes bagakurikirana shene zirenga 700 zayo, bagorwa no kumva no gusobanukirwa ibiganiro na filimi mpuzamahanga, ahanini ziba ziri mu ndimi z’amahanga.

Icyakora kur’uyu wa gatatu, ku ya 8 Ugushyingo (11) 2023, Modeste Nkurikiyimana; ushinzwe iyamamazabikorwa muri Startimes, yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo gukora ubushakashatsi bagasanga hari abantu bakunda filimi ariko ntibasobanukirwe neza n’icyo zivuga, bahisemo gushyiraho shene ya Televiziyo ya GANZA TV izajya itambutswaho ibiganiro na filimi mpuzamahanga ariko byashyizwe mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Ati: “twatangije GANZA TV kugira ngo abatumva icyongereza, bumva ikinyarwanda gusa nabo babone ubutumwa bwuzuye. Abantu basanzwe bakunda filimi ariko twakoze ubushakashatsi dusanga hari nk’abantu baba barebye filimi mu cyongereza bakayikunda, ikaba irimo n’inyigisho ariko ntibumva neza ibikubiye muri iyo filimi.”

“ nyuma yo kubona ko hari benshi bareba filimi kandi babishaka, dushyira hanze GANZA TV (…) kugira ngo abantu bajye bareba filimi zirimo iz’intambara, zimwe mukunda z’intambara njyarugamba, iz’urukundo [lovestory], ibiganiro mpuzamahanga nka za Hello Mister Rights, imyidagaduro…byose ariko mu rurimi rw’ikinyarwanda kugira ngo nibura buri muntu wese wafashe umwanya wo kubireba, abirebe anabyumva kugira ngo abashe kunguka mu buryo bwuzuye.”

GANZA TV yatangiye kugaragara ku bakoresha ifatabuguzi rya Startimes mu ntangiro z’Ugushyingo (11), aho inyuzwaho ibiganiro na Filimi yaba izisemuye mu kinyarwanda mu masaha yose. Gusa hateganyijwe n’imikoranire n’abakora filim Nyarwanda ku buryo nazo zizanyuzwaho.

Nkurikiyimana avuga ko abantu bakoresha iminara z’udushami bazajya bayirebera kuri shene 103, mugihe abakoresha dish imanura amashusho iyavanye kuri satellites [icyogajuru] bazajya bayikurikira kuri  CH460 .

Yatangiranye poromosiyo!

Muri gahunda yo gufasha abanyarwanda kunezerwa yiswe “umunezero w’abawe cyangwa “ Happiness of your family”, Gukurikirana filimi n’ibiganiro kuri GANZA TV byatangiranye poromosiyo [ubuntu] y’ ibyumweru bitatu bya mbere kuva  italiki 1 Ugushyingo (11), mugihe gikurikiraho kuyireba bikazasaba kubanza kwishyura.

Ibi, Chen Dachuan; umuyobozi wungirije muri Startimes, yavuze ko “Startimes ni kampani y’ubucuruzi, yashyizeho uburyo bwo kuyirebera ku buntu kugira ngo bayirebe ari benshi.”

Gusa Nkurikiyimana; ushinzwe iyamamazabikorwa, avuga ko hashyizweho ibiciro bizorohera umuntu wese, ku buryo n’uzakenera umunsi umwe yashyiriweho uburyo bwo kuwugura.

Ati:“ Startimes niyo yonyine ifite ibiciro bishoboka, byoroheye buri wese kuko biri no mu cyerekezo cyacu. Kuba washobora kubyigondera kuko tworohereje abantu ku buryo bashobora kugura ifatabuguzi ry’umunsi kuri 2 000Frw cyangwa ku 1 500Frw, kuyishobora ni ibintu byoroshye, ntabwo bihenze.”

Bagiye gushyiraho abakozi bakurikirana ibibazo by’abaturage!

Ubusanzwe benshi mu bakunda kureba filimi cyangwa se ibiganiro mpuzamahanga baba bagamije kuvomamo ubumenyi runaka.

Gusa bamwe bavuga ko uretse GANZA TV, basanzwe bagorwa no kureba zimwe muri shene za televiziyo zigaragara ku ifatabuguzi rya Startimes bitewe no kuba zitagaragaza amashusho meza cyangwa zikunda kuvaho.

Icyakora mu kiganiro n’abanyamakuru, Chen Dachuan; umuyobozi wungirije muri Startimes, avuga ko biterwa n’ibibazo bya tekiniki, bityo bitegura guhindura uburyo bakoresha bakava kuri SD, bakajya kuri HD.

Ku rundi ruhande, Modeste Nkurikiyimana avuga ko mu rwego rwo guteza imbere amashusho meza mu gihugu hose, hari na gahunda yo kongera umubare w’abakozi bacuruza serivise z’iyi kampani ndetse no gukora installation y’iminara mu bice by’icyaro, ari nabyo byiganjemo abatumva neza indimi z’amahanga.

Yagize ati: “ubu dufite abakozi 300 mu bice by’icyaro bacuruza bakanakora installation y’iminara mu cyaro hose. Ariko mu kwa gatandatu, umwaka utaha, dufite gahunda yo kuzaba dufite abasaga 1000 bashinzwe gufasha umuturage no ku mwumva, gukurikirana niba ibyo bamufashije biri gukora koko.”

Aba biyongeraho abandi bakozi 400 basanzwe bafasha iyi kampani kugeza ku baturage uburyo bw'imirasire y'izuba [solar energy].