Amerika yasabye Israel guhindura uburyo bwo kurwanamo muri Gaza.

Amerika yasabye Israel guhindura uburyo ingabo zayo zirwanamo muri Gaza kugira ngo abaturage babone uko bahunga. Nimugihe Benjamin Netanyahu; Minisitiri w’intebe wa Israel, yatangaje ko igihugu cye kizagenzura umutekano wa Gaz, igihe intambara ingabo z’igihugu cye zihanganyemo n’umutwe wa Hamas izaba irangiye.

Nov 7, 2023 - 14:57
 0
Amerika yasabye Israel guhindura uburyo bwo kurwanamo muri Gaza.

Hashize ukwezi Umutwe wa Hamas ugabye igitero mu majyepfo ya Israel, mu gitero gikomeye kandi gitunguranye cyahitanye abantu 1 400, naho 240 bakajyanwa nk’imbohe na Hamas. Kuva ubwo, Israel yahise itangiza igitero cyo kurimbura uyu mutwe wa Hamas w’abanyapalestine, aho Minisiteri y’ubuzima ya Hamas yatangaje ko abanyapalestine barenga 10 000 bamaze gusiga ubuzima mu bitero by’ingabo za Israel.

Abasivile nibo bakomeje kuhasiga ubuzima, cyane abanyantege nka nk’abana n’abagore, abageze mu za bukuru.

Antonio Guterres; umunyamabanga mukuru wa ONU, ukomeje gusaba ko iyi ntambara yahagarara ndetse umutwe wa Hamas ukarekura abanya-Israel watwaye bunyago, yatangaje ko muri Gaza hakenewe ubutabazi bwihuse.

Ati: “Birahagije, ibi bigomba guhagarara”. Ibi kandi abihurizaho n’ubuyobozi bw’amashami 18 y’uyu muryango, harimo: ishami ryita ku buzima [OMS], iryita ku bana [UNICEF], ishami ryita ku biribwa ku isi ndetse n’andi.

Izi mpande zose zisaba ko haba agahenge muri Gaza,  ndetse bakanagaragaza ko abakozi babo 88 bishwe kuva iyi ntambara itangiye.

Guterres avuga ko Gaza yahindutse ibituro by’abana. Nimugihe imibare myinshi y’abatuye aka karere yerekana ko hejuru ya 60 % by’abarenga miliyoni 1.1 batuye ahari kubera intambara nyirizina biganjemo urubyiruko.

Kugeza ubu, ingabo za Israel zatangaje ko zamaze kugaba kabiri akarere ka Gaza ka Palestine, aho imirwano ikaze mu majyaruguru ya Gaza, gusa hari n’ibice byo mu majyepfo byarashweho.

Gusa Washington yatangaje ko Perezida Biden na Netanyahu baganiriye uburyo ingabo za Israel yahindura uburyo zirwanyamo Hamas muri Gaza, kugira ngo abaturage ba Palestine babone uko bahunga iyi ntambara.

Ibi byatangajwe nyuma yaho umunyamabanga w’Amerika, Antony Blinken, avuye mu ruzinduko mu burasirazuba bwo hagati, ndetse abanyapolitike benshi n’imiryango mpuzamahanga itandukanye ikomeje gusaba ko imirwano yahagarikwa ariko Israel ikabyamaganira kure.