Inzego zibanze ku ruhembe rwa ruswa ivugwa mu itangwa rya Girinka.
Hari abaturage bagaragaza ko basabwa kwishyura amafaranga yitwa ko ari ay’ikiziriko kugira ngo bajye ku rutonde rw’abagomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka. Bavuga ko ahanini bikorwa n’abayobozi bagize komite ishinzwe gutanga inka mu rwego rw’Umudugudu n’Utugari.

Ubusanzwe guhabwa inka muri gahunda ya Girinka ni abaturage bagize Umudugudu bahura bakemeza ko runaka utishoboye agomba guhabwa inka yamufasha guteza imbere imibereho y’abagize umuryango nnko kurwanya imirire mibi, kubona ifumbire yakwifashishwa mu buhinzi, kubona amafaranga ndetse n’ibindi.
Gusa amakuru dukesha Isango Star, agaragaza abaturage bo mu Murenge wa Kintobo, mu karere ka Nyabihu, bagaragaza uko basabwa amafaranga ibihumbi nibura 30 by’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo bahabwe inka mur’iyi gahunda.
Abaturage bavuga ko ayo mafaranga ahabwa komite ishinzwe gutanga inka mu Midugudu n’Utugari twaho, ari nazo zigira uruhare mu kugena ugomba guhabwa inka muri gahunda ya Girinka.
Umwe mu batuye mu Murenge wa Kintobo yagize ati: “Mudugudu niwe ubaza amafaranga kuko nibo bakwandika, we na Mutekano. Hari komite baba bafite bageze nko ku bantu 5. Ni iyo komite ikwaka amafaranga kuko na Mudugudu akubwira ko nawe azayajyana ku Kagali.”
Undi muturage yunze murye, ati: “ amafaranga ni nk’ibihumbi 30, mbese biterwa nuko wagiye! Noneho tukabona bari kuziha abandi basanzwe bafite izindi nka, noneho ugasanga wawundi udafite inka n’ifumbire ari kuyibura. Ibyo ugasanga ni ikibazo kuri Girinka…tubitekerezaho tukabura uko twafata umwanzuro.”
Undi ati: “tukibaza tuti twebwe ayo mafaranga dutanga turazira iki…navuga ko ari nk’ubugwate uba utanze! Nonese ibihumbi 30 si nkaho uba uyigwatiriye!?”
Umusaza utuye mu Mudugudu wa Bikingi muri Kintobo yavuze ko yashyizwe ku rutonde inshuro ebyiri zose ariko kuko atadanga ay’ikiziriko akabwirwako batamuzi.
Yagize ati: “banyanditseho Girinka kabiri!(...) bati uzajye kuyifata nuko ngezeyo, reka da! Bati wowe ntabwo tukuzi! Banshimbuje undi! Icyo gihe bari bambajije amafaranga y’ikiziriko….”
Nubwo iki kibazo kigaragazwa nabo mu Murenge wa Kintobo, ariko si ho gusa kigaragara, kuko n’abatuye mu bindi bice baganiriye n’INGERI bagaragaza ko iki kibazo kibaho bigatuma abatabonye ay’ikiziriko badahabwa inka bagombaga guhabwa.
Umuturage umwe utashatse kugaragaza imyirondoro ye, ukora mu nzego zibanze mu Mudugudu umwe wo muri aka Karere, yagize ati: “hose birahari! Ubundi Mudugudu na Mutekano nibo bagaragara cyane. Hari abahabwa inka ukibaza uko byagenze bikakuyobera, kandi abari bari ku rutonde bazitegereje ntibazibone.”
Gusa aba baturage basaba ko iyi mikorere yahinduka, Girinka igatangwa nta kiguzi.
Icyakora MUKANDAYISENGA Antoine; umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko bagiye gukurikirana iby’ iki kibazo, ndetse umuyobozi bizagaragaraho akabiryozwa.
Ati:“turamutse tubonye aho byagaragaye cyangwa aho byakozwe, icya mbere twarenganura uwarenganijwe, ariko igikurikiyeho twanahana.”
“…tuba dukwiriye kubireba hose, atari muri Kintobo ndetse n’ahandi twakumva icyo kintu cyaba kiri. Kandi mubyo twumvikana abo dukorana umunsi ku munsi n’inzego tubana umunsi ku munsi, ahantu hagaragaye amakuru y’umuntu uganisha muri ruswa cyangwa kugurisha serivise, icyo gihe uwo muntu aba akwiye kubibazwa kandi mu buryo bwihanukiriwe.”
Kugeza ubu, Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwo muri 2022 ku baturage n’imiturire [RPHC5] bwagaragaje ko mu karere ka Nyabihu icyo gihe habarizwaga inka zirenga ibihumbi 30. Nimugihe mu gihugu hose habarurwa inka zirenga miliyoni imwe n'igice ndetse ari nayo matungo yiganje mu banyarwanda mu ngeri zose.