Abahinduye amashashi na Pulasitiki imari baracyahura n’inzitizi.

Bamwe mu bashoramari bo mu Rwanda batinyutse gushora imari yabo mu kunagura amashashi n’ibindi bikoresho bya plastique bikabyazwamo ibindi baravuga bagihura n’inzitizi zikeneye kubonerwa umuti. Nimugihe bavuga ko babona ibyo bakora biri gutanga umusanzu mu kugabanya ibinyanyagiye hirya no hino. Batangaje ibi mugihe isi yose n’u Rwanda by’umwihariko bahangayikishijwen’ibi bikoresho bitabora.

Oct 21, 2023 - 18:19
Oct 21, 2023 - 18:21
 0
Abahinduye amashashi na Pulasitiki imari baracyahura n’inzitizi.

Abafite aho bahuriye no kurengera ibidukikije ntibahwema gushishikariza buri wese kugira uruhare mu gukumira inyanyagizwa ry’imyanda y’amashashi ndetse n’ibindi bikoresho bikoze muri pulasitiki bitagikoreshwa kuko byangiza ibidukikije.

Ibi kandi bijyana no gushyiraho ingamba nyinshi zirimo gukumira bimwe muri bene ibyo bikoresho biva mu mahanga. Gusa ariko ibyo ntibibuza ko bikomeje kugaragara hirya no hino mu mihanda, muri za ruhurura ndetse n’ahandi.

Habamungu Wenseslas washinze uruganda rwitwa Ecoplastic, rukusanya rukanabyaza umusaruro amashashi ashaje, ruherereye mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Mageragere, avuga ko n’ubwo urugendo rukiri rurerure, iyi myanda iyo ikusanyijwe bayibyazamo byinshi.

Yagize ati "hashobora kuvamo ibintu byinshi cyane,nk'ibikoresho by'ibihoho, imifuka ikusanyirizwamo ibishingwe, ibyo guhunikomo ubwatsi bw'amatungo, ibikoreshwa mu kwanika no gutwikira imyaka mu gihe cy'isarura, biba bivuye muri bya bindi twitaga ko ari ikibazo. N'ubwo ubushobozi bwacu bukiri buke ukurikijen’ uko amasashe ari mu gihugu angana, ariko nibura ni intambwe". 

Mwene izi nganda, zahumuye abaturage benshi ibyo babonaga nk’imyanda batangira kubibonamo imari ibyara amafaranga nk’uko babivuga.

Umwe ati "nta gaciro byari kugira ariko uyu munsi wa none byabaye imari"

N’ubwo bimeze bityo ariko, Habamungu Wenseslas avuga ko abashoye imari muri ibi bikorwa bagifite inzitizi. Avuga ko bakeneye kwitabwaho.

Ati: "inzitizi zirahari, ubushobozi bwo kubasha kunagura amashashi yose abonetse mu gihugu ntabwo bujyanye n'uko amasashi yiyongera bigatuma n'ubundi tutayanagura yose uko yakabaye, cyangwa ngo tujyane n'ingano yayo. Igisabwa nuko habaho koroherezwa ku byerekeranye n'amabwiriza n'amategeko".  

Kugeza ubu, hirya no hino mu gihugu uhasanga amakusanyirizo y’imyanda ikomoka ku bikoresho bya pulasitiki n’amashashi. Iyi myanda ikusanywa hagamijwe kuyohereza mu nganda kugira ngo inagurwe ibyazwemo ibindi byifashishwa mu mirimo itandukanye. Ibi byiyongeraho kuba iyo umuturage akusanyije amacupa ya pulasitiki atagikoreshwa akayajyana ku ikusanyirizo ry’ibisigazwa bya pulasitiki ahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 300 ku kilo kimwe.