Bijejwe umuriro w’amashanyarazi  bituma badahabwa imirasire y’izuba

Abatuye mu Mudugudu wa Munzereri mu Kagari ka Remera mu Murenge wa Muhanga wo mu Karere ka Muhanga, baravuga ko bijejwe kuzahabwa umuriro w’ amashanyarazi aturuka ku muyoboro muto w’amashanyarazi utarakozwe, byatumye badahabwa ay’imirasire y’izuba ari guhabwa bagenzi babo.

Mar 18, 2024 - 16:20
Mar 18, 2024 - 17:01
 0
Bijejwe umuriro w’amashanyarazi  bituma badahabwa imirasire y’izuba

Bavuga ko mu myaka itatu ishize, umufatanyabikorwa wari watangiye kubaka urugomero ruto rw’amashanyarazi (Mini-Grid) rwagombaga kubacanira ndetse imyiteguro igeze hagati, uwo mushinga utagitanga icyizere cy’uko uzabacanira kuko wahagaze. Bavuga ko ba bahabwa imirasire y’izuba.

Ubusanzwe abaturage bahabwa amashanyarazi y’imirasire y’izuba muri gahunda ya nkunganire ku miryango itishoboye, muri gahunda y’icyerecyezo 2024 cyo kuba abaturage bose bagomba kuzaba bafite amashanyarazi ku kigero cya 100%.

Iyi gahunda irimo gukorerwa no ku batuye hirya no hino, by’umwihariko mu midugudu itandukanye mu Murenge wa Muhanga, ariko bamwe bagasigara kuko bashyizwe mu gice kizahabwa amashanyarazi aturutse ku rugomero ruto rwagombaga kuhubakwa, ariko bikaba byarananiranye, abahatuye bakifuza ko na bo bahabwa kuri ayo yabonetse, mu gihe bagitegereje ko yenda babona amashanyarazi aturutse ku muyoboro mugari.

Umwe mu baturage avuga ko “Uretse kuba twarakoreye uwo rwiyemezamirimo akanatwambura, ubu hiyongereyeho ibyago byo kutabona kuri aya mashanyarazi y’imirasire arimo guhabwa abaturage kuri makeya, kubera kwitirirwa ko tuzahabwa amashanyarazi. Ubwo ni ibyago birenze bibiri uwubakaga urugomero aduteje”.

Undi ati“Rwose mutuvuganire natwe baduhe imirasire kuko nta mashanyarazi y'urwo rugomero tugitegereje. Tugire gukora ku rugomero twamburwe, tugire no kwimwa amashanyarazi yabonetse kandi Umudugudu wacu uri mu bwigunge!"

Amakuru dukesha Kigalitoday avuga ko Bizimana Eric; Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu karere ka Muhanga, yemeza ko abo baturage bashyizwe mu gice giteganywamo kuzahabwa amashanyarazi aturutse ku rugomero ruto rwubakwaga, ariko ubu bisa nk’ibitazakunda.

Avuga ko mu gihe batabona ayo mashanyarazi, bahita bashyirwa mu gice kizahabwa aturutse ku muyoboro mugari, bityo ko ay’imirasire atatangwayo kuko byaba binyuranyije n’amabwiriza.

Ati “Hari uburyo turimo gukorana na REG mu gutanga amashanyarazi y’imirasire n’ayo ku muyoboro mugari, mu Kagari ka Remera hari n’amashuri ariko harimo ibice bibiri bizabona amashanyarazi kuri ubwo buryo bubiri. Uwari wakoze umushinga ntabwo twari tuzi ko nta mashanyarazi agitanze, ariko turaje tubirebe nabo bazabone amashanyarazi yo ku muyoboro mugari”.

Rwiyemezamirimo wari wemereye abatuye Munzereri umuriro w'amashanyarazi aturutse kuri urwo yagombaga guhabwa inkunga n’Umushinga ukorera mu Muryango witwa (GIZ) wari wemeye kwishyura Miliyoni zisaga 150 z'amafaranga y'u Rwanda, ariko ntibyashoboka kubera kutubahiriza icyiswe amasezerano bari bagiranye.

Ayo masezerano yahagaze umushinga umaze gutunganya umuyoboro ureshya hafi metero 800, hasigaye kubakwa urugomero no gushyira imashini mu myanya yazo no gushinga amapoto. Gusa abaturage bavuga ko bambuwe amafaranga bari bamaze gukorera n’abishyuye amafaranga y’ifatabuguzi nabo babuze uyabasubiza.