Leta ya Tanzania igiye guhagurukira ikibazo cy’impunzi zirimo iz’Abarundi na RDC
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemereyeye igisilikare ko Leta igiye kwiga ku kibazo cy’impunzi cyane cyane iz’Abarundi n’iza Repubulika ya Demokarasi ya Congo ndetse no kureba uburyo zasubizwa mu bihugu byazo.

Ibi byagarutsweho mu birori byahuje abo mu nzego za gisilikari byabaye ku wa kabiri, i Dar es Salaam, aho Gen Jacob John Mkund; umuyobozi w’igisirikare, yabwiye Perezida Samia Suluhu ko ikibazo nyamukuru gihanze umutekano mu ntara zo mu Burengerazuba bwa Tanzania ari uko ako karere gacumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro igihe kirekire. Avuga ko hari n’izihaza zari zisanzwe zifite inshingano muri za leta mu bihugu zikomokamo.
Ati: “Ku makuru ahari, ni uko benshi muri izo mpunzi cyangwa abashaka ubuhungiro, cyane imiryango yabo, bahawe akazi muri leta, mu nzego zitandukanye, mbese hari n’abari mu nzego zifata ibyemezo”.
Mw’ijambo rye, Gen Jacob John Mkunda yibukije ko Tanzania imaze imyaka myinshi yakira impunzi ziva mu Burundi, muri RD Congo, no mu Rwanda [zimaze igihe zarambuwe status y'ubuhunzi], kuva mu 1972. Yavuze ko no mu mwaka ushize, muri iki gihugu hinjiye abarenga 139 000.
Avuga ko abenshi mu bahunze mu mwaka ushize, bahunze ku mpamvu z’ubukene kuko Tanzania ifite amahirwe menshi mu bijyanye n’ubukungu kurusha ibihugu abahunze bakomokamo.
YasabyeLeta ko kwiga ku buryo yasubiza izo impunzi mu bihugu byazo, cyane ko umutekano ziva mu wagarutse.
Gen. Mkunda asaba kandi Leta ya Tanzania kwirukana impunzi zatswe uburenganzira bwo kwitwa impunzi, abimukira badafite ibyangombwa hamwe n’abasaba ubuhungiro babubuze.
Perezida Samia Suluhu yemereye igisilikare ko agiye kwita kuri iki kibazo kubera ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ryagabanyije imbaraga mu bikorwa byaryo byo gucyura impunzi.
Yagize ati: “Ukuri ni uko iri shami ubu nta ngufu rigifite, na wa muvuduko wo gucyura impunzi bari bafite waragabanutse”.
Avuga ko bazakomeza ibiganiro bya politike hagati ya Tanzania n’ibihugu by’ibituranyi kugira ngo bige inzira ikwiye yo gucyura izi mpunzi.
Yagize ati: “Iki kibazo turagifashe kandi tugiye kugihagurukira”.
Imibare y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi yerekeana ko kugeza muri Kamena (06) 2023, Tanzania yari icumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 255 000, benshi muribo bava mu Burundi, no muri DRC.