Polisi y'u Rwanda yahinduye Umuvugizi wayo.
Polisi y'u Rwanta yatangaje ko ACP Boniface Rutikanga yagizwe umuyobozi w'ishami rishinzwe itangazamakuru n'inozabubanyi, ndetse akaba n'umuvugizi mushya wayo.

Yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X rwahoze ruzwi nka Twitter, kur'uyu wa Gatatu, ku ya 30 Kanama (08) 2023, Polisi y'u rwanda yavuze ko ACP Boniface Rutikanga yagizwe umuvugizi wayo ku mwanya asimbuyeho CP John Bosco Kabera, wagiye kur'uyu mwanya muri 2018, asimbuye CP Theos Badege.
CP Kbaera ntazibagirana kibera ibihe bikomeye by'icyorezo cya Covid-19, cyane mu bihe byo gutanga amabwiriza ya za guma mu rugo.
ACP Boniface Rutikanga umusimbuye yari asanzwe ari umuvugizi wungirije wa Polisi y'u Rwanda.
ACP Boniface Rutikanga yagizwe Umuyobozi w'ishami rishinzwe Itangazamakuru n'Inozabubanyi, akaba n'Umuvugizi mushya wa Polisi y'u Rwanda. pic.twitter.com/zYK2SPkKmJ — Rwanda National Police (@Rwandapolice) August 30, 2023
Abakoresha imbuga nkoranyambaga bifurije ikaze ACP Boniface Rutikanga ariko ntibibabuze kwibaza ibya CP Kabera wisanzurwagaho cyane n'abo mu ngeri zitandukanye. Bamwe bavuga ko bitewe n'uburyo yabaniye umuryango nyarwanda atazibagirana.
CP John Bosco Kabera yahinduriwe inshingano, aho yagizwe komiseri mushya ushinzwe ibikorwa remezo n'abacunga umutekano mu buryo bwigenga [new commissioner for infrastructure security and private security providers , ISPSP].
Mana we! Afande Kabera yari akunzwe cyane rwose. Rwandan Community tuzamukumbura cyane. Twizeye ko na ACP Rutikanga azatera ikirenge mu cy'abamubanjirije, abaturage tukamwisanzuraho, tumubaza ibyo tudasobanukiwe kandi akadusubiza adategwa ndetse adutega n'amatwi! Congratulations! — Peace Hillary
@Rwandapolice ndabaramukije rwose nkurikije umutima mwiza nabonanye Afande ACP Boniface Rutikanga mwakoze cyane kumuha inshingano yumva abantu Kandi agakemura ibibazo mubushishozi bwinshi Imana imugende imbere mumirimo mishya
Regards
Noel Nkurikiye
Secretary General of @Acplrwa — noelnkurikiye (@nkurikiyenoe2) August 30, 2023
Kabera Wacu twamukundaga pee — DJ SamGzo (@Tuyishimiresam5) August 30, 2023
Ndatekerezako Kabera agiye guhabwa izindi nshingano — Rudahangarwa wa Muravumba (@RudahungaC1) August 30, 2023