Korea ya Ruguru yahagaritse amasezerano ya gisirikari yarifitanye na Korea y’Epfo.
Korea ya Ruguru yahagaritse amasezerano yari amaze imyaka itanu hagati yayo na Korea y’Epfo yaragamije kugabanya umwuka mubi hagati y’ibisirikari b’ibi bihugu.

Ihagarikwa ry’aya masezerano biragaragaza uburyo amakimbirane y’iki gihugu akomeje kwiyongera.
Ubusanzwe ibi byatangiye ubwo Korea ya Ruguru itangaza ko ku wa kabiri yohereje mu kirere icyogajuru kigamije kuneka kandi ko byagenze neza.
Ibi byatumye Korea y’Epfo ifata icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo aya masezerano, inavuga ko yari gutangira kohereza indege zo kuneka ku rubibi rw’ibi bihugu byompi.
Ubutegetsi bw'i Pyongyang bwahise butangaza burundu ihagarikwa ry’aya masezerano no kohereza ingabo n’intwaro zikomeye byinshi ku rubibi.
Mu itangazo ryayo, ivuga ko“Kuva ubu, igisirikari cyacu ntikizagendera ku masezerano ya gisirikari yo ku wa 19 Nyakanga/Nzeri( 7-9) hagati ya Korea ya Ruguru na Korea y’Epfo.”
Yemeje ko ingingo zose zijyanye nayo masezerano yazihagaritse kandi byakozwe mu rwego rwo guhagarika ubushamirano ya gisilikari mu nzego zose, harimo ubutaka, mu mazi no mu kirere.”
Ivuga kandi ko izohereza ingabo zifite intwaro zikomeye hamwe n’ibikoresho bishya bya gisilikari mu karere kari ku rubibi.
Ubusanzwe ku wa kabiri nibwo Korea ya Ruguru yohereje ikigendajuru cyo kuneka kizwi nka Malligyong-1, inashimagiza igikorwa ivuga ko cyagenze neza.
Nyuma, Korea y’Epfo yatangaje ko icyo kigendajuru cyinjiye mu nzira yacyo ariko hakiri kare kumenya icyakigenzaga.
Mu gitondo cyo ku wagatatu, nibwo Leta ya Korea y'Epfo yamaganye iyoherezwa ry’iki kigendajuru mbere bahise biyemeza gutangira ibikorwa byo kugenzura urubibi, bituma hajyaho uburyo bwo gukurikirana ibirindiro n’intwaro zirasa kure bya Koreya ya Ruguru.
Uku kutubahiriza amasezerano ya gisirikari yo mu 2018 ashyiraho akarere kazwi nka Zone Neutre yemejwe n’abategetsi b’ibi bihugu byombi mu rwego rwo kugerageza kugabanya umwuka mubi uba hagati yabyo no kwirinda intambara yavuka hagati yabyo.
Ariko Korea ya Ruguru imaze kurenga kur’aya masezerano inshuro nyinshi mu myaka ibiri ishize, aho yohereza ibisasu bitandukanye birimo ibya misile.
Mu Ukuboza (12), yohereje indege zitagira abapilote ku rubibe rwayo na Korea y’Epfo, aho imwe yageze mu kirere cy’umurwa mukuru Seoul.
Inkurikizi ishobora kuzavuka kubyo Korea ya Ruguru izakora.
Chun In-bum, Liyetena Jenerali mu gisirikari cya Korea y’Epfo, avuga ko Korea ya Ruguru ishobora kuba ishaka kugora Korea y’Epfo nk’uko nayo ishaka kugora Korea ya Ruguru”.
Abona ko Korea ya Ruguru izatangira yerekana ibitwaro rutura ku rubibi, no mu gufungura andi madrone ashobora no kwinjira ku butaka bwa Korea y’Epfo.
BBC yatangaje ko Shin Won-sik; Minisitiri w’ingabo wa Korea y’Epfo, avuga ko Korea ya Ruguru ishobora kwitwaza ihagarikwa ry’ayo masezerano igakora ibyo gushotora Koreya y’Epfo, Seoul izahita iyihanda kandi n’imbaraga nyinshi kugeza ku iherezo.
Avuga ko bazakurikirana imyitwarire ya Koreya ya Ruguru kandi azavugana na Perezida Yoon Suk-yeol ibijyanye n’ibyemezo byafatwa igihe azagarukira avuye mu rugendo mu Bwongereza.
Pyongyang yashimangiye ko ibigendajuru bineka byoherejwe muri Koreya y’Epfo, Amerika no mu Buyapani nk’ibyo ifitiye uburenganzira mu gucunga umutekano wayo.