Umuhanzikazi Furaha Berthe agiye kumurika album ya gatatu yise NITAKWENDA.
Umuhanzikazi Furaha Berthe uririmba indirimbo zihimbaza Imana agiye kumurika umuzimbo [Album] wa gatatu yise NITAKWENDA mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwibanda ku gushishikariza abakirisitu gusohoza ubutumwa bahawe n’Uwiteka nk’inshingano zigaragara muri Matayo 28: 19-20.

Ubu butumwa busaba abakirisitu guhindura abigishwa abantu bo mu mahanga yose bakabatizwa mu izina ry’Umwami, Umwana n’Umwuka wera.
Furaha: nk’Umwizera w’ukuri, yibutsa abizera bose n’abandi bakirisitu gushishikarira umurimo w’ivugabutumwa bityo bakarushaho gutegura no guhindura imitima y’ubwoko bw’Imana.
Avuga ko muri iki gihe isi igeze ahakomeye, kandi ibyinshi mu byavuzwe n’ubuhanuzi bigenda bisohora kandi inyokomuntu yugarijwe n’ibibazo by’urudaca.
Yongeraho ko abantu bakwiye kuvuga ubutumwa byiza bikajyana n’ibikorwa by’urukundo bigamije kurengera abababaye bari mu kaga gatandukanye.
Biteganyijwe ko uyu muzingo wa gatatu [NITAKWENDA/ I will go] azawumurika ku italiki ya 26 Ugushyingo (11) 2023, [ ku cyumweru] mu rusengero rw’abadivantisite b’umunsi wa karindi rwa Kacyiru, kuva isaa saba z'amanywa.
Muri Iki gitaramo kandi, hazaririmba amakorari n'amatsinda 6 arimo Adonai, Yesu araje, Itabaza Choir... ndetse n'abandi bahanzi babiri baririmba ku giti cyabo.
Furaha agiye gushyira hanze uyu muzingo, nyuma y’uwa mbere yise ASANTE yamuritse ku ya 30 Ukwakira (10) 2021, ndetse n’indi yitwa HUMURA nayo yamuritse ku ya 28 Kanama (08) 2022, yakoze agamije guhumuriza imitima, kugarura icyizere cy’ahazaza ndetse no kongera gushishikariza abantu gukunda Imana mu gihe isi yari yugarijwe n’amakuba, ibyorezo n’intambara nyinshi, Ibiza n’ibindi.
Furaha usanzwe ari umurezi ku kigo cya’amashuli cya Busy Bees Foundation School mu mujyi wa Kigali, avuga ko ariwe wiyandikira indirimbo ze ndetse akaziririmba bijyanye n’impano yifitemo.
Uko yinjiye mu muziki
Furaha Berthe; umubyeyi abamuzi bavuga ko akunda Imana n’abantu ndetse ashimishwa bikomeye no kugira ubutumwa bwiza atanga binyuze mu ndirimo zihimbaza Imana.
Avuga ko umuhamagare we yawugize akiri umwana muto kuko ku myaka irindwi yaririmbaga mu makorali atandukanye mu itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi.
Avuga ko ibihangano akora byose biboneka ku rubuga rwa Youtube, ku muyoboro uri mu mazina ye “Furaha Berthe”.