Uhagarariye ONU muri Sudan yeguye ku nshingano nyuma yo kutemera inyito yahawe intambara yaho.

Umudage uhagarariye umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudan yatangaje ko ageza ubwegure bwe ku kanama gashinzwe umutekano ku isi kur’uyu wa gatatu, ku ya 13 Nzeri (09) 2023. Ninyuma yo kutemeranya n’abita intambara yo muri iki gihugu ko ari intambara ya gisivile.

Sep 13, 2023 - 21:18
 0
Uhagarariye ONU muri Sudan yeguye ku nshingano nyuma yo kutemera inyito yahawe intambara yaho.

Volker Perthes yashimiye umunyamabanga wa ONU kuba yari yaramuhaye amahirwe n’icyizere. Ati: “ndashimira umunyamabanga uhoraho kubw’aya mahirwe n’icyizere yangiriye. Ariko ndamusaba ko nava muri izi nshingano.”

Ibi Perthes yabitangaje nyuma yo kubona ko adahuje nabita  amakimbirane yo muri Sudan  ko ari intambara ya gisivile, mugihe impande zihanganye zose ari igisirikare.

Yavuze ko iyi nyito izagira ingaruka ku ntambara yo mur’iki gihugu. Perthes yeguye nyuma y’amezi igisirikari cya Sudan gisaba Antonio Guterres kumusimbuza bitewe nuko abogamira ku mashyaka amwe ya politike, ndetse no kugira uruhare mu ntambara yatangiye muri Mata (04) uyu mwaka, hagati y’ingabo za leta n’ingabo z’abaparakomando zitanga ubufasha aho rukomeye za Mohamed Hamdane Daglo.

Kuva kuri 15 Mata (04) uyu mwaka, muri Sudan ingabo za leta zihanganye n’ingabo z’abaparakomando, aho abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu murwa mukuru Khartoum ndetse no mu ntara ya Darfour.

 Mu gitero cyagabwe kur’uyu wa gatatu ku ngabo za leta mu gace ka Nyala cyahitanye nibura 40 nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Darfour.

Kugeza ubu, amagana y’abasivile amaze gusiba ubuzima muri ubu bushyamirane, mugihe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rivuga ko abarenga miliyoni ebyiri bamaze guhunga,  barimo abava mu ngo zabo bagahungira mu duce tutarimo amakimbirane ndetse n’abahungira mu bindi bihugu.