Imikipfu imbogamizi ku mikurire y’ibiti bimwe byo mu ishyamba rya Nyungwe

Imikipfu ni ibyatsi bigaragara cyane muri parike ya Nyungwe ndetse hari aho bibeshwaho n’ibiti nk’uburyo buyifasha kugera ku izuba. Iyo miterere yabyo ituma bibangamira ibiti kuburyo bitabasha gukura neza, bimwe bigapfa.

Jul 30, 2024 - 06:45
Jul 30, 2024 - 09:31
 0
Imikipfu imbogamizi ku mikurire y’ibiti bimwe byo mu ishyamba rya Nyungwe

Iyo witegereje neza mu bice bitandukanye bya parike, usanga harimo ibice bigaragaramo imikipfu gusa, utabonamo igiti na kimwe, cyangwa se ugasanga yarazamukiye ku biti birimo inturusu na ribuyu kuburyo ubona ko bibanyamiwe.

Imikipfu irabya [ipfa] rimwe mu myaka 15, ndetse ifite ubushobozi bwo guhangana ikagera ku izuba vuba ugereranyije n’ibindi biti biba mu shyamba ry’imvura, ari nabyo bituma iba ikibazo cyane muri Nyungwe.

Mu gushaka kumenya ikigero cy’ikibazo, ubwo abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije basuraga parike ya Nyungwe mu cyumweru gishize, Pacifique Ngezahayo utembereza ba mukerarugendo, yagize ati: “mu ishyamba ry’imvura nka Nyungwe, impamvu ibiti biba birebire cyane ni uko birushanwa kugera ku zuba. Noneho umukipfu uzi guhatana cyane mu kugera ku izuba. Noneho wurira ibindi biti, byabindi wuriye bikabura urumuri ruhagije bigapfa. Niyo mpamvu hari ahantu hari umwanya kubera ko yagiye ibangamira ibindi biti ntibikure.”

Avuga ko uretse mu gishanga cya Kamiranzovu n’ahandi hatari ibiti ku mpamvu z’imiterere yaho, ahandi hari imyanya itarimo ibiti  bitewe nuko byatwikiriwe n’imikipfu ntibikure, bigapfa.

Hakenewe inzovu zo kugabanya imikipfu!

Nubwo parike ya Nyungwe ibamo inyamaswa nyinshi z’ubwoko butandukanye, kugeza ubu nta nyamaswa ishobora kurisha imikipfu kuburyo itaba ikibazo, ibindi biti bikabona uko bikura nta nkomyi.

Ngezahayo avuga ko nta n’uburyo buhari bwo gutema imikipfu kuko hasanzwe hatemwa ibiti biri mu mwanya bitagenewe kuba birimo (invasive plants).

Ati: “rero umukipfu aho uri ni iwabo. Ahubwo ikibazo cyabaye ni uko nta nyamaswa yo kubiringaniza ( icyo bita eco system). Rero ntabwo dushobora kuwukata kuko wahoze hano. (…) ni mwinshi kuko uri ahantu hose.”

Anavuga ko nta bushakashatsi burakorwa bugaragaza ingano y’imikipfu iri muri Nyungwe cyangwa ibiti bigerwaho n’ingaruka kurusha ibindi.

Ati: “muri rusange ingaruka zirahari, ni nayo mpamvu dushaka kugarura inzovu kugira ngo twirinde izo ngaruka zaza mu myaka iri imbere.”

Yongeraho ko hateganyijwe ko mu myaka ibiri iri imbere aribwo inzovu zizashyirwa muri Parike ya Nyungwe, zivuye muri Parike y’Akagera ahari izifite imiterere yizahoze ziba muri Nyungwe.

Icyakora Niyigaba Protais; umuyobozi wa Parike ya Nyungwe, avuga ko kugarura inyamaswa zacitse mu byanya zahozemo biri mu nshingano za African Parks kandi bikorwa nyuma yo gukorwa kw’inyigo z’igihe kirekire.

Ati: “ku buryo igikorwa kijya gukora inyigo zo gushyira ku munzani, ibyiza n’inyungu bikagereranywa n’ibibi n’ikiguzi cyaturuka muri ibyo bikorwa byo kugarura inyamaswa. Iyo ibyo bije bigaragaza ko inyungu n’ibyiza biruta kure ikiguzi n’ibibi bituruka kuri ibyo bikorwa, icyo gihe bihita bikorwa nta mpaka.  Ariko iyo bigaragaye ko bidasobanutse, inyungu n’ibyiza bimeze nkaho biri ku rwego rumwe n’ikiguzi n’ibibi bizana nazo, akenshi uwo mushinga abantu barawureka.”

Avuga ko ariyo mpamvu hagikorwa inyigo ariko inyinshi zigeze ku rwego rushimishije. Yongeraho ko “hari izigomba gukorwa ku rwego rwa Parike, izo nizo ziri kurangira ariko nyuma hagomba no kuza izindi nzobere zivuye mu mpande zitandukanye kugira ngo nazo zishyireho akazo.”

Ibindi byigwaho ni uburyo bwo kwita kuri izo nyamaswa nini kandi ziba ahantu hanini ndetse no kureba ingaruka bizagira ku rusobe rw’ibinyabuzima rusanzwe ruba muri parike. Izo nyigo kandi nizo zizatanga  n’umwanzuro w’ikigomba gukorwa, nk’uko abivuga.

Zigaragaza kandi ingaruka kuzana inzovu bizagira ku baturage, cyane ko zishobora kwangiza imyaka igihe parike yaba itazitiwe, kwica abantu, ndetse n’ibindi.

Ku rundi ruhande, izindi nyamaswa zishobora kurisha umukipfu harimo Baffalo ariko iya nyuma yabaga muri parike ya Nyungwe yapfuye mu mwaka w’1974.