RDC irashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wayo wo mu kirere

Guverinoma ya RDC yasabye ikigo cya ICAO guha ibihano RDF n'abafatanyabikorwa babo ba AFC / M23, nkuko bigaragara mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Nyakanga(07)2024. Iki gihugu gishinja Leya ya Kigali guhungabanya umutekano w’ubwikorezi bwo mu kirere binyuze mu bitero byangiza cyane indege zose zo mu karere ka Kivu y'Amajyaruguru.

Jul 30, 2024 - 00:48
 0
RDC irashinja u Rwanda guhungabanya umutekano wayo wo mu kirere

Kinshasa ishimangira ko uko kwivanga guteza akaga kugaragara muri sisitemu y’indege ku rwego rw’isi (GPS). Uko guhungabanywa gutezwa n’urusaku no kubangamirwa bigira ingaruka ku kirere cy’indege zo mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru ikikije Goma, harimo Beni, Butembo, Kibumba, na Kanyabayonga.

Patrick Muyaya; umuvugizi wa guverinoma, avuga ko ibyo bikorwa bibangamira cyane umutekano wo gutwara abantu n'ibintu mu kirere, bikangiza cyane indege zose, harimo n'indege z'ubucuruzi. Anagaragaza ko atewe ubwoba n’ingaruka zabyo ku bikorwa by’ubutabazi mu karere.

Ati: "Ibi bintu ni ibikorwa by'ingabo z’u Rwanda (RDF) n'abafatanyabikorwa babo, intagondwa za AFC / M23".

Avuga ko ibo babishingiye ku iperereza ryakozwe mu rwego rwo kugenzura uko serivise zihanganye ndetse n’imikoranire muri raporo y’inzobere z’umuryango w’abibumbye [ONU].

Icyakora, si rimwe, si kabiri ubuyobozi butandukanye bw’iki gihugu byakomeje gushinja ibiguhu birimo u Rwanda kugira uruhare mu ntambara RDC ihanganyemo na AFC/ M23 ariko ubuyobozi bw’u Rwanda byakomeje kubihakana. Buvuga ko RDC ihora igereka ibibazo byayo ku Rwanda aho kubishakira umuti uhamye.

@Okapi