Haïti: Ukwezi kwa Mutarama kwabaye uk’urugomo kurusha mu myaka ibiri ishize
Komiseri mukuru w’umuryango w’abibumbye ushinzwe uburenganzira bwa Muntu, yatangaje ko muri Haîti nibura abantu 806 bishwe, bakomeretse ndetse n’abashimuswe mu kwezi kwa Mutarama (01) uyu.mwaka. Ibi yabitangarije I Geneve, mu Busuwisi.

Aba kandi biyongeraho abantu 300 bo mu dutsiko tw’abagizi ba nabi bishwe cyangwa bakomeretse mu kwezi gushize, bose hamwe bangana n’abantu 1 108, umubare wikubye gatatu uwo muri Mutarama (01) 2023.
Mu kiganiro n'abanyamakuru, Volker Türk, Komiseri Mukuru w’Uburenganzira bwa Muntu, yagize ati: "Ibibazo by’uburenganzira bwa muntu bimaze kuba bibi kurushaho, byarushijeho kuba bibi, mu rwego rwo kwihora no ibikorwa by’urugomo bikorwa n’agatsiko k’amabandi yariyongereye, kimwe n’ingaruka zigera ku banyahaiti.
Ati:“n’ uko umunsi ushira, abagirirwa nabi bariyongera. Iby’uyu munsi ntibyigeze bibaho mbere, ubuzima bw'Abanyahayiti bushingiye ku koherezwa, nta yandi mananiza, mu butumwa bw’ibihugu bwo gufasha kugarura amahoro muri Haiti (MSS), kugira ngo bunganire abapolisi b'igihugu kandi babungabunge umutekano mu bihe bihuye n'amahame n'uburenganzira bwa muntu.”
Biterwa n’ubukene bukabije
Türk yashimangiye kandi ku ngaruka ukwiyongera k'urugomo kugira ku bukungu bwa Haiti ndetse no kuzahazwa n'umutekano mute w'ibiribwa.
Mu ijambo rye, yagize ati: "guta agaciro bikomeye kw'ifaranga kubera kwambura abantu na za bariyeri abanyahaiti miliyoni bamburiweho ibicuruzwa by’ibanze.
Abantu barenga 313 000 bahatiwe guhunga ingo zabo.
Nimugihe itangazo ry’umuryango w'abibumbye ryagize riti: "Benshi bashaka guhungirq ahantu hari abantu b3nshi kandi badafite isuku, ibyo bikagira ingaruka ku bushobozi bwabo bwo kubona serivisi z'ubuzima n'uburezi".
Türk yashimangiye ko "Nubwo guteza imbere umutekano ari ikintu gisabwa kugira ngo habeho gutuza kw'ibintu muri Haiti, umutekano urambye uzagerwaho hifashishijwe gusa guhashya ubukene, ivangura muri rubanda no k'ubukungu, ariko no gukumira ruswa."
Habayeho imirwano ikomeye na Polisi
Uretsyeibikorwa by'urugomo bikorwa n'udutsiko tw'amabandi, mu minsi yashize habayeho imirwano ikaze hagati y’abapolisi n’abigaragambyaga basaba ko umuyobozi w’ubutegetsi, Ariel Henry yegura.
Nimugihe amasezerano yasinywe mu Kuboza (12) 2022 nyuma y’iyicwa ry'uwari Perezida wa Haiti, Jovenel Moïse, Minisitiri w’intebe uriho yagombaga gutegura amatora kugira ngo ave ku butegetsi ku ya 7 Gashyantare (02) 2024, ubuyobozi buhabwe abayobozi bashya batowe n'abaturage.
Kuva 2026, nta matora ya Perezida arakorwa muri iki gihugu gito cyo muri Caraïbe cyugarijwe n'umutekano muke.
Umuryango w'abibumbye uvuga ko kuva ku ya 30 Mutarama (01) kugeza ku ya 7 Gashyantare (02) uyu mwaka, abantu 16 bishwe mugihe abandi 29 bakomerekeye mu mirwano yabaye hagati ya polisi n'abigaragambyaga.
@rfi/ lefigaro