Amerika: Trump agihe guhindura icyemezo cyarwanyaga imyuka ihumanya iva mu binyabiziga

Leta ya Donald Trump yatangaje konifitr umugambi wo guhindura icyemezo cyari kigamije kugenzura imyuka yo gusohoka imyuka ihumanya iva mu binyabiziga. Iki cyemezo cyari cyarafashwe ku butegetsi bwa Barack Obama, aho cyari gishingiye ku mwanzuro w’Urukiko Rukuru rwa Amerika rwemeje ko iyo myuka yangiza ubuzima bw’abantu.

Jul 30, 2025 - 17:04
Jul 30, 2025 - 17:58
 0
Amerika: Trump  agihe guhindura icyemezo cyarwanyaga imyuka ihumanya iva mu binyabiziga

Iyi gahunda nshya yatangajwe n’Umuyobozi w’Ikigo cya Leta gishinzwe kurengera ibidukikije (EPA), aubwo yari mu ruganda rw’imodoka ruherereye Indianapolis. Yavuze ko ayo mavugurura naramuka ashyizwe mu bikorwa, bizaba ari bwo buryo bwa mbere bubayeho bwo koroshya amabwiriza mu mateka ya Amerika.

Leta ya Trump ivuga ko ubushakashatsi bwayo bwerekana ko iyo myuka iva mu modoka idafite ingaruka nk’uko byari byemejwe mbere, ndetse ngo ishobora no kugira "ingaruka nziza" ku musaruro w’ubuhinzi. Bavuze ko ibyemezo byari bihari byari bishingiye ku guhubuka ( kudatekereza byimbitse) cyangwa ibitekerezo bidafite ishingiro bikorewe mu bushakashatsi.

Icyakora abahanga n’imiryango irengera ibidukikije, barimo Natural Resources Defense Council, babibona nk’intambwe iganisha mu mikoranire n’ubushake mpuzamahanga bwo kurengera ikirere.

Ibinyabiziga ni byo biza imbere mu gutera imyuka ihumanya muri Amerika, kandi uru rwego ruza ku mwanya wa kane ku Isi mu gusohora iyo myuka ihumanya.

Ibi bibaye mu gihe Amerika iri mu  gihe cy'ubushyuhe bukabije, kandi umwaka wa 2024 wafashwe  nk’uwashyushye kurusha iyindi yose muri iki gihugu. Biteganyijwe umwanzuro wa Trump  uzanyura mu biganiro rusange by’iminsi 45, ndetse birashoboka ko uzagezwa imbere y’Urukiko Rukuru.

Ibi bibaye mu gihe Trump yari yarakuye Amerika mu masezerano ya Paris yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, mu rwego rwo kurengera ibidukikije.