Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye amagambo ya Vital Kamerhe yibasira u Rwanda

Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye amagambo y'ibinyoma yavuzwe ku Rwanda na Hon. Kamerhe Lwa Kanyingini Vital, Perezida w’Umutwe w’Abadepite wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu nama ya 6 y’Abaperezida b’Inteko zishinga amategeko ku isi yabereye i Genève mu Busuwisi ku wa 30 Nyakanga (07) 2025.

Aug 2, 2025 - 00:03
Aug 2, 2025 - 00:21
 0
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yamaganye amagambo ya Vital Kamerhe yibasira u Rwanda

Ubwo Hon. Kamerhe yagezaga ijambo ku bari bitabiriye iyo nama, yashinje u Rwanda kwigarurira ibice by’uburasirazuba bwa RDC, anashinja ingabo zarwo kwica abasivili, asaba amahanga kugaragaza aho ahagaze no gufatira u Rwanda ibihano. Inteko y’u Rwanda yagaragaje ko ayo magambo ari ibinyoma, ashingiye ku nyungu za politiki za Kamerhe aho kuba ku kuri.

Mu itangazo ryasohowe ku wa 1 Kanama (08) 2025, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yavuze ko ibi birego binyuranye n’ibyo nyir’ubwite yari aherutse gutangariza i Paris mu Bufaransa, ubwo yari yitabiriye Inteko rusange y’Ihuriro ry’Ibihugu bivuga Igifaransa (APF) tariki ya 12-13 Nyakanga (07) 2025.

Icyo gihe, Kamerhe yashyigikiye byeruye amasezerano y’amahoro yasinywe ku wa 27 Kamena 2025 hagati ya RDC n’u Rwanda, afashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kamerhe yari yashimangiye ko ayo masezerano ari urufunguzo rw’amahoro arambye, asaba ko ashyirwa mu bikorwa biciye mu bufatanye bw’inzego za politiki z’ibihugu byombi. Yagaragazaga ubushake bwo gukorana mu kubaka icyizere no guteza imbere ibiganiro.

Gusa nyuma y’ibyumweru bibiri gusa, mu nama yabereye i Genève, Kamerhe yahinduye imvugo, ashinja u Rwanda ibirimo ibikorwa by’ihohoterwa n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa Congo.

Inteko y’u Rwanda yavuze ko aya magambo atari yo, kandi ko ashobora gusenya icyizere cyari kimaze kubakwa binyuze mu masezerano y’amahoro. Yanibukije ko kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa, hakenewe uruhare rw’Inteko zombi mu kuyemeza no gushyiraho amategeko ashyigikira ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Gusa bamwe bavuga ko aya magambo ya Kamerhe ashobora kuba agamije gusa no kwikuraho igitutu cyo mu gihugu cye, aho yari amaze kunengwa bikomeye kubera amashusho yagaragaye yifatanya n’intumwa y’u Rwanda i Paris, Sheikh Fazil Harelimana. Bagaragaza ko yaba yabikoze nk’ukugerageza kwerekana ko atigeze yifatanya  n’u Rwanda, ahubwo akirwanya icyo yise “abateje umutekano muke muri Congo.”

Gusa Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yagaragaje ko iyi mvugo yuje ubushotoranyi isa n'iyigamije gusenya icyizere cyari kimaze kubakwa binyuze muri ayo masezerano. Yavuze ko amagambo ya Kamerhe ashyira mu kaga ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano, by'umwihariko igihe Inteko zombi zsba zitaremeza amategeko ayemeza.

Iri tangazo ry’Inteko y’u Rwanda ryerekana ko imyitwarire nk’iyo y’umuyobozi mukuru w’Inteko ishinga amategeko ya Congo ishobora kudindiza urugendo rw’amahoro, cyane ko ritari iryo kuvugira imbere y'abandi bayobozi bo ku isi gusa, ahubwo ryari no gukemura ibibazo binyuze mu bwubahane n’ubufatanye.

Inteko y’u Rwanda yibukije ko igishyigikiye amahoro n’ibiganiro, isaba abayobozi bose bo mu karere kubahiriza ibyo biyemeje kugira ngo himakaxe amahoro n'umutekano.