Amerika yafatiye ibihano bikomeye abantu 50 n' amato ya Iran y’ubucuruzi

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano bikomeye abantu 50 n’amato 50 y’ubucuruzi ashinjwa kuba agize umutungo w’umuhungu wa Ali Shamkhani, umwe mu bayobozi b’inkoramutima b’Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei.

Jul 31, 2025 - 19:08
Jul 31, 2025 - 23:56
 0
Amerika yafatiye ibihano bikomeye abantu 50 n' amato ya Iran y’ubucuruzi

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bishinzwe kugenzura imitungo y’abanyamahanga muri Minisiteri y’Imari ya Amerika (OFAC), rivuga ko ibi bihano ari byo binini Amerika ifatiye Iran kuva mu mwaka wa 2018.

Ayo mato y’ubucuruzi arimo atwara peteroli n’imitwaro ( za kontineri), bikekwa ko agenzurwa na Mohammad Hossein Shamkhani, umuhungu wa Ali Shamkhani. Minisiteri y’Imari ya Amerika ivuga ko iyo mato akora cyane hagati ya Iran n’Ibihugu by’Abarabu, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (Emirats Arabes Unis), kandi ko igenzura igice kinini cy’iyoherezwa rya peteroli ya Iran ku isoko mpuzamahanga.

Amerika ivuga ko umutungo winjizwa n’ayo mato ukoreshwa mu bikorwa by’ubutegetsi bwa Iran birimo porogaramu y’intwaro za kirimbuzi no gushyigikira ibikorwa by'urugomo bihungabanya amahoro.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Amerika, Scott Bessent, yavuze ko “Ayo mato y'ubucuruzi agaragaza uko abayobozi ba hafi y’ubutegetsi bibikaho umutungo w’igihugu mu nyungu zabo bwite.”

Iran yahise yamagana ibi bihano. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Esmaïl Baghaï, yavuze ko ari igikorwa cy’ubugome kigamije gusenya iterambere n’imibereho y’abaturage. Yanabisobanuye nk’urwango Amerika ifitiye Iran ndetse n’icyaha cyibasira inyokomuntu.

Si abo ku ruhande rwa Iran bafatiwe ibihano, kuko Amerika yanafatiye  ibihano abategetsi ba Palestine n'abayobora umuryango w'ubwigenge w'abanyapalestina bashinjwa ibirimo gukwirakwiza amakimbirane ya Palestine na Israel ku rwego mpuzamahanga ndetse no gushishikariza ibikorwa by'iterabwoba.

@rfi