Miss Burundi 2025 azafasha urubyiruko 300 rwabuze uko rugaragaza impano

Kellia Lagloire Kaneza ukomoka mu Ntara ya Gitega ni we wegukanye ikamba rya Miss Burundi 2025 mu birori byabaye ku wa Gatanu tariki 25 Nyakanga (07)2025, byitabiriwe n’abatari n'abaantu benshi barimo n’umufasha w’Umukuru w’Igihugu, Angeline Ndayishimiye, Miss Uganda, Miss Tanzania na Miss w’ubukerarugendo wo mu ntara ya Oromo muri Ethiopia.

Jul 26, 2025 - 21:39
Jul 26, 2025 - 21:57
 0
Miss Burundi 2025 azafasha urubyiruko 300 rwabuze uko rugaragaza impano

Kellia yatsindiye iri kamba ahigitse abandi bakobwa 14 bari bageze ku cyiciro cya nyuma, ashimirwa ubwiza, ubwenge n'umuco. Avuga ko intego ye ari ugushyigikira urubyiruko ruri hagati y’imyaka 12 na 25 rufite impano ariko rudafite uburyo bwo kuzimenyekanisha.

Yagize ati: “Ahanini ni urubyiruko rufite impano mu byiciro bitandukanye ariko rutabasha kuzishyira ahabona kubera kubura amahirwe. Uwo mushinga uzatuma rugira amahirwe yo kwigaragaza.”

Muri ibi birori, andi makamba yatanze arimo irya Quessia Kubwarugira wo mu Ntara ya Butanyerera yabaye igisonga cya mbere, Tania Bazahica wo muri Burunga wabaye igisonga cya kabiri. Monica Celeste Mugisha yegukanye ikamba rya Miss Popularité (uwakunzwe cyane ku mbuga nkoranyambaga), naho Miss Développement yabaye Nelly Charlène Iteka wo mu Gitega.

Kellia Kaneza yahawe miliyoni 25 z’amafaranga y’amarundi, imodoka ikoresha amashanyarazi, itike y’indege izamujyana gutembera muri Ethiopia, ndetse yishyurirwa umwaka umwe muri kaminuza.

Iri rushanwa ryongeye kuba nyuma y’uko ryaheruka mu 2024. Uyu mwaka ryateguwe n’itsinda rishyashya. Ku ikubitiro, hari hiyandikishije abakobwa 105 banyuze mu majonjora atandukanye, aho rimwe yasize 60, nyuma hasigara 30, kugeza hatoranyijwe 15 bageze ku cyiciro cya nyuma.

@bbc