Hashyizweho urwego rukomeye ruzafasha mu guha agaciro abashoramari n'abacuruzi mu gihugu hose

Guverinoma y’u Rwanda yahuje Ikigo cy’Iterambere gishinzwe guteza imbere imishinga (BDF) na Banki y’u Rwanda Itsura Amajyambere (BRD) hagamijwe gushyiraho urwego rukomeye rwitezweho gufasha mu guha agaciro abashoramari n'abacuruzi bo mu gihugu hose.

Jul 31, 2025 - 22:53
Aug 1, 2025 - 07:54
 0
Hashyizweho urwego rukomeye ruzafasha mu guha agaciro abashoramari n'abacuruzi  mu gihugu hose

Itangazo rya Minisiteri y'imari n'igenamigambi yashyize hanze ku wa kane, ku wa 31 Nyakanga (07) 2025, rivuga ko Ikigega BDF cyashyizwe muri BRD bigakora urwo rwego kandi izi mpinduka zigamije gufasha abikorera kubona inguzanyo byihuse, zitezweho kugabanya igihe cyo gutegura ibisabwa ku bashoramari bashaka inguzanyo. 

Harimo kandi kongera amafaranga atangwa, ndetse no kwagura serivisi z’imari zikagezwa mu gihugu hose, mu mijyi no mu byaro hifashishijwe ikoranabuhanga.

Guverinoma ivuga ko izi mpinduka ari intambwe ikomeye mu koroshya uburyo bwo kubona igishoro, no gushyira mu bikorwa gahunda y'Iterambere rirambye -NST1 n’Icyerekezo 2050.

Kugeza ubu, BDF yafashaga abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse yari imaze gufasha imishinga irenga 40,000 naho BRD yafashaga imishinga minini iri mu buhinzi, inganda n'ibikorwaremezo. Guhuza ibi bigo, MINECOFIN ivuga ko bigamije gutuma habaho imikorere inoze iganisha ku iterambere, hagatangwa inguzanyo zituma abikorera bateza imbere ubukungu budaheza.

Mugihe ibi byakorwa bishobora kuba umusemburo utuma urwego rw’imari rutanga umusaruro mu buryo burambye, aho abarimo urubyiruko bashinjaga BDF kudaha inkunga imishinga yabo ngo biteze imbere, nka bamwe mubo yarebereraga.