Minisiteri y'ibikorwaremezo yasobanuye impamvu y'ibura ry'amazi muri Kigali

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yatangaje ko ikibazo cy’amazi make kimaze iminsi kivugwa mu Mujyi wa Kigali gishingiye ku gukamuka kw’amazi y’umugezi wa Nyabarongo. Uyu mugezi ni isoko y’amazi y’ibanze akoreshwa n’uruganda rwa Kigali Water Ltd ruherereye Kanzenze ndetse n'urwa Nzove Water Treatment Plant biyatunganya agakwirakwizwa mu bice bitandukanye.

Jul 29, 2025 - 15:56
Jul 29, 2025 - 16:43
 0
Minisiteri y'ibikorwaremezo yasobanuye impamvu y'ibura ry'amazi muri Kigali

Minisitiri Gasore yavuze ko kuba amazi ya Nyabarongo yaragabanutse bigaragara ndetse bikagira ingaruka ku mikorere y’izo nganda, bigatuma amazi atunganywa nazo akoherezwa mu Mujyi wa Kigali agabanuka.

Mu kugabanya ubunini bw'ikibazo, Minisitiri Gasore yavuze ko hashyizweho itsinda rijya mu miyoboro y'amazi kugira ngo habeho isaranganya ry'amazi bake abasha gutunganywa.

Yagize ati: “Icyo twakoze aka kanya ni ugushyiraho itsinda rigenda rizenguruka mu miyoboro yacu kugira ngo tubashe gusaranganya neza amazi dufite mugihe tugitegereje imishinga y'igihe kirekire nk'umushinga wa Karenge uzatwongerera amazi mu mujyi wa Kigali."

Ikibazo cy'ibura ry'amazi mu Mujyi wa Kigali gikomeje gutera impungenge abaturage bo mu bice bitandukanye by’uyu mujyi wa Kigali, bagaragaza ko amazi amaze igihe ataboneka neza, bikagira ingaruka ku buzima n’isuku muri rusange.

Abaturage barasabwa gukoresha amazi mu buryo bwiza no kwihangana ndetse bagashyira ibigega mu ngo zabo kugira ngo mu gihe abonetse azabafashe mugihe hakiri gushakishwa igisubizo kirambye.