"Imihindahurikire y'ibihe ibangamira cyane abagore n'abakobwa": Hon. Uwineza Beline

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Uwineza Beline, yagaragaje ko ihindagurika ry’ikirere rifite ingaruka zikomeye ku bagore n’abakobwa. Yavuze ko kuvuga ko riteza ingaruka zingana ku bagabo n’abagore ari ukwibeshya gukomeye.

Jul 28, 2025 - 16:42
Jul 28, 2025 - 16:48
 0
"Imihindahurikire y'ibihe ibangamira cyane abagore n'abakobwa": Hon. Uwineza Beline

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 28 Nyakanga (07) 2025 i Genève mu Busuwisi, mu nama ya 15 y’Abayoboye Inteko Ishinga Amategeko b’abagore ku Isi (15th Summit of Women Speakers of Parliament), aho yatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko: “Abagore, amahoro n’umutekano nyuma y’imyaka 25 ya WPS Agenda.”

Uwineza Beline yagaragaje ko nubwo imihindagurikire y’ikirere igira ingaruka ku bantu bose, ariko zitabageraho ku rugero rumwe. Yavuze ko abagore n’abakobwa bahura n’ingaruka zikomeye kurusha abandi, ibintu bikomeza gutiza umurindi ubusumbane n’akarengane basanganywe mu muryango.

Yongeyeho ko guhakana ko iri hindagurika rifite aho rihuriye n’uburinganire ari imyumvire isubiza inyuma iterambere, asaba ko abagore bagira ijambo mu byemezo bifatwa ku rwego rw’isi no ku rwego rw’ibihugu mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati: “Nk’abayobozi, tugomba kwamagana imyumvire ivuga ko imihindagurikire y’ikirere itarobanura ku gitsina, ahubwo tugaharanira ko abagore bagira uruhare rugaragara mu ifatwa ry’ibyemezo mu nzego zose no guhabwa inkunga zijyanye n’ibikorwa byo guhangana n’ingaruka z’ibi bihe.”

Yanagarutse ku ruhare abagore b’Abanyarwanda bagira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ku Isi, aho 25.7% by’abapolisi b’abagore baba mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, benshi muri bo bafite imyanya y’ubuyobozi, ibintu ahuza n’amahame ya gahunda ya Women, Peace and Security (WPS).

Inama yabereye i Geneve yahuje abayobozi b’Inteko zishinga amategeko b’abagore baturutse ku migabane yose, mu rwego rwo gusuzuma intambwe imaze guterwa mu guteza imbere abagore mu miyoborere, amahoro no kurwanya ihohoterwa ribakomereye cyane mu bihe by’ihindagurika ry’ikirere.