Abasenateri batangiye kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda batangiye igikorwa cyo kugenzura imikorere y' imitwe ya politiki yemewe mu gihugu ndetse n'uko yubahiriza amategeko mu mikorere yayo.

Jul 28, 2025 - 15:44
Jul 28, 2025 - 18:20
 0
Abasenateri batangiye kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko mu mitwe ya politiki yemewe mu Rwanda

Ubwo hatangizwaha iki gikorwa, Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere, Senateri Kaitesi Usta, avuga ko cyane cyane bifuza kumenya imiterere, imikorere n' imikoranire y'inzego zigize imitwe ya politiki, kureba uko yunahiriza ihame ry'uburinganire mu mu mikorere no nzego zayo.

Avuga ko hazagenzurwa kandi uko imitwe ya politiki ifasha Leta mu nshingano yayo ihoraho yo kwigisha abaturage no kubafasha gukora politiki igendera kuri demokarasi.

Muri iri ngenzura kandi, Perezida w'iyi komisiyo anavuga ko bazareba niba hari imbogamizi imitwe ya politiki ihura nayo mu gushyira mu bikorwa amategeko isabwa kubahiriza.

Iri genzura ririmo gukorwa binyuze mu biganiro n’abahagarariye imitwe ya politiki yose uko ari 11, ndetse no gusesengura inyandiko zitandukanye zigaragaza imikorere yayo.

Iki gikorwa kiri mu nshingano zemewe n’amategeko Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ishinzwe. Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riha Sena ububasha bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’imiyoborere myiza mu ngingo yaryo ya 83. Naho Itegeko Ngenga rigenga imitwe ya politiki riteganya ko imikorere y’iyo mitwe igenzurwa n’inzego zibishinzwe, zirimo na Sena.

Nimugihe itegeko rigenga imikorere ya Sena kandi risobanura ko Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ububasha bwa politiki, harimo no kugenzura uko imitwe ya politiki ikora. Ibi byose bigamije guteza imbere imiyoborere ishingiye ku mategeko no ku mahame ya demokarasi.