Amerika yamaganye gushaka kubogama kugamije kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya Zimbabwe.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatangaje ko hashobora kubaho kubogama kugamije guha intsinzi Perezida Mnangagwa mu matora y’umukuru w’igihugu, mu rwego rwo kurwanya abatavuga rumwe n’Ubutegetsi mu matora y’umukuru w’igihugu.

Aug 28, 2023 - 20:12
 0
Amerika yamaganye gushaka kubogama kugamije kurwanya abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu matora ya Zimbabwe.

Ibi Amerika yabitangaje kur’uyu wa mbere, ivuga ko hashobora kubaho kubogama hagatangazwa ko Perezida uri ku butegetsi Emmerson Mnangagwa ariwe watsinze amatora. Isaba ko ibyavuye mu matora byagenzurwa neza.

Ibi bitangajwe mu gihe amajwi y’agateganyo agaragaza Nelson Chamisa; uhagarariye ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Mnangagwa rikomeye mur’iki gihugu [CCC], ko yatsinze amatora by’agateganyo ku majwi 53%, mugihe Perezida Emmerson Mnangagwa yaramaze kugira amajwi 40%.

 Gusa hashingiwe ku myanzuro y’indorerezi z’akarere, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yavuze ko uko kubogama kugamije kurwanya abatavuga rumwe na politiki yatangajwe mugihe cyo kwiyamamaza.

Ku cyumweru, umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yamaganye kongera gutorwa kwa Perezida Emmerson Mnangagwa, avuga ko byagira ingaruka.

Perezida Mnangagwa umaze imyaka itanu ku butegetsi, yagiye asimbuye Robert Mugabe. Icyakora nubwo intego ye kwari ukuzahura ubukungu bw'iki gihugu, uyu munsi Zimbabwe iza mu bihugu birimo izamuka ry'ibiciro ku buryo buhanitse, nkuko bikubiye mu mibare yo mu Ugushyingo k'umwaka ushyize, igaragazako izamuka ry'ibiciro riri kuri 250%.

Nimugihe idolari ry'iki gihugu ryataye agaciro bikabije bituma hongera gukoreshwa idorali rya Amerika.