Russia: Kandidatire y’uwashakaga guhatana na Putin mu matora ya Perezida yakuwemo

Komisiyo y’amatora y’Uburusiya yatesheje agaciro kandidatire ya Boris Nadejdine, umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Putin wari waratanze kandidatire ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe muri Werurwe (03).
Boris ni umurusiya uziho guharanira amahoro wari waratanze candidature ye nk’ushaka kuziyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu, kugeza ntazahangana na Vladimir Putin mu matora ya perezida.
Komisiyo y’amatora y’Uburusiya yavuze ko hari amakosa menshi cyane yagaragaye mu bantu 104 000 bamusinyiye kugira ngo yuzuze ibisabwa nk’umukandida.
Nyuma yo gutangaza iki cyemezo cya komisiyo y’amatora, Boris Nadejdine yagize ati: "Nzajuririra Urukiko rw'Ikirenga."
Nubwo gutesha agaciro kwa kandidatire ye bitaremezwa burundu,Boris yatangaje ko azakomeza kuhangana .
Ibi bibaye mugihe, mu minsi ishize ntawashidikanya ko azahatana na Putin ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Ibitekerezo bye bigaragaza ko adashigikiye intambara y’Uburusiya muri Ukraine, kunga ubumwe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, cyangwa se no kurwanya icyemezo cya leta y’Uburusiya cyo kwamagana abaryamana bahuje ibitsina [LGBT], ibyo byose byari bitangaje, bitewe nuko abarusiya benshi batawe muri yombi bakatirwa kubera ko batanze ibitekerezo nk’ibye, ariko we ntiyafungwa.
Ikinyamakuru kimwe cyo ku mugabane w’uburayi cyatangaje ko kuba Boris Nadejdine yambuwe uburenganzira bwo guhatana mu matora ya perezida byerekana kandidatire ye yari hejuru, ndetse ateye ubwoba ubutegetsi bwa Putin.
Gusa abatavuga rumwe nawe, bavuga ko ibisubizo byatanzwe bishobora guhungabanya uruhande rwa Vladimir Putin ugomba gukomeza kuba muri Kreml.
Muri iki gihe, abahagarariye amashyaka bahagarariwe muri Duma ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo guhangana na Vladimir Putin. Byinshi kwerekana ko intsinzi ya perezida ucyuye igihe[Putin], ntamuntu numwe wo mu Burusiya wigeze amushidikanyaho.