Ahahoze Kaminuza ya INATEK hagiye gufungurwa indi

Nyuma y’imyaka itanu Kaminuza ya INATEK ifunzwe, ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangaje ko hagiye gufungurwa indi kaminuza nshya, yitezweho kuzafasha abaturage bo mu Burasirazuba by’umwihariko abo mu turere twa Ngoma, Kirehe na Kayonza.

Jul 28, 2025 - 11:14
Jul 28, 2025 - 11:21
 0
Ahahoze Kaminuza ya INATEK hagiye gufungurwa indi

Kuva mu 2020 ubwo INATEK yafungwaga na Minisiteri y’Uburezi, abashakaga gukomeza amasomo byasabaga gukora ingendo ndende bajya i Rwamagana, Nyagatare, i Kigali cyangwa mu Majyepfo. Ibyo bikagira cyane abashaka  gukomeza amasomo ya kaminuza banakora akazi kabo ka buri munsi.

Uretse ingendo zitoroshye, ibikorwa by’ubukode byagabanutse cyane mu Mujyi wa Kibungo, aho bamwe mu baturage batangaza ko babuze abakodesha inzu, kuko abanyeshuri ari bo bari abakiliya ba mbere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathali yabwiye ikinyamakuru Igihe, ko bari mu biganiro na Diyoseze Gatolika ya Kibungo kugira ngo hashyirweho ishuri rya Kaminuza Gatolika ya Kibungo.

Yagize ati: "Ahahoze INATEK hari gutekerezwa gushyirwa ishami rya Kaminuza Gatolika ya Kibungo. Ibiganiro bigeze kure, igisigaye ni ukunoza imyiteguro kugira ngo bigende neza kandi vuba.”

Yongeyeho ko iyi kaminuza izagirira akamaro abaturage bigaga kure, abasaba kwihangana kuko igihe cyo gutangira cyegereje.

Uretse iyi gahunda nshya, kugeza ubu mu Karere ka Ngoma habarizwa ishuri rimwe rikuru rya IPRC Ngoma, wavuga ko ritari rihagije kuri benshi bifuzaga gukomeza amasomo ya kaminuza hafi yabo.