Ubushinwa bwihariye kimwe cya kabiri cy'ingurube ziri ku Isi: Menya ibihugu 7 byoroye ingurube nyinshi
Imibare itangwa n’imiryango mpuzamahanga nka FAO, Statista, ndetse n’indi mpuzamahanga, igaragaza uko ibihugu bikomeye ku isi bihagaze mu bworozi bw’ingurube muri 2025. Bigaragaza kandi uruhare ubu bworozi bugira mu bukungu bw’ibihugu ndetse no mu kwihaza mu biribwa, cyane inyama.

Muri iyi nkuru, tugiye kukugezaho uko ibihugu biyobowe n'Ubushinwa byakomeye ku bworozi bw’ingurube:
- Ubushinwa
Kugeza uyu mwaka wa 2025, Ubushinwa ni bwo buyoboye isi mu korora ingurube nyinshi kurusha ibindi bihugu. Bworoye ingurube iziri hagati ya miliyoni 427 na 450, zingana na kimwe cya kabiri cy’ingurube zose ziboneka ku isi.
Uyu mubare munini uturuka ku kuba inyama z’ingurube ( akabenzi) ari zikunzwe cyane mu Bushinwa, ku isoko ryaho imbere mu gihugu.
2. Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi
Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) uza ku mwanya wa kabiri, aho ibihugu bigize uyu muryango byose hamwe byoroye ingurube zirenga miliyoni 130.
Gusa ibihugu byose ntabwo byoroye ingurube ku kigero kimwe, kuko hari bimwe byihariye umubare munini. Muri byo harimo Espagne yoroye hafi miliyoni 30, igakurikirwa n’Ubudage bufite miliyoni zirenga 20, Ubufaransa bworoye miliyoni 13. Igihugu cya Danemark izwiho ubworozi bugezweho, ndetse na Pologne bifite miliyoni zirenga 11. Ibi bihugu bitanu byonyine bigira uruhare runini mu gutanga inyama z’ingurube mu Burayi no ku isoko mpuzamahanga.
3. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa gatatu mu kugira ingurube nyinahi kuko yoroye iziri hagati ya miliyoni 74 na 76. Amerika izwiho kugira urwego ruhanitse rw’ikoranabuhanga n’ubuhinzi bugezweho mu bijyanye n’amatungo, byatumye iba ku isonga mu musaruro n’ubucuruzi mpuzamahanga bw’inyama z’ingurube.
4. Brésil
Brésil iri ku mwanya wa kane, aho ifite ingurube ziri hagati ya miliyoni 42 na 44. Iki gihugu gifite inganda zitunganya inyama z’ingurube zigezweho kandi ni kimwe mu bikomeye ku isoko mpuzamahanga.
5. Uburusiya
Uburusiya na bwo buri mu bihugu bifite ingurube nyinshi, aho beoroye iziri hagati ya miliyoni 27 na 28. Ni igihugu kiri kugenda gitera imbere mu bijyanye n’ubworozi, cyane cyane mu bice by'Uburayi bw’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
6. Vietnam
Vietnam iri ku mwanya wa gatandatu mu bihugu byoroye ingurube nyinshi ku Isi kuko ifite iziri hagati ya miliyoni 24 na 25. Iki gihugu cyari cyagizweho ingaruka n’icyorezo cya “African Swine Fever”, ariko ubu kiragenda kibasha kongera umubare w’aya matungo.
7. Canada
Ku mwanya wa karindwi haza igihugu cya Canada, gifite ingurube zirenga miliyoni 13. Ubu bworozi bukorwa mu buryo bugezweho, bugamije kwinjiza amadovize ava mu isoko mpuzamahanga.