MTN Rwanda yafatiwe ibihano kubera ibibazo byagaragaye mu mitangire ya serivise zayo
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rwafatiye ibihano byo mu rwego rw’ubutegetsi sosiyete ya MTN Rwanda, kubera ibibazo bikomeje kugaragara mu itangwa rya serivisi zo guhamagara, kohereza no kwakira ubutumwa bugufi (SMS) ndetse na Mobile Money.

Ibi bihano bifashwe nyuma y’uko MTN Rwanda yitabye RURA igatanga ibisobanuro ku mikorere yayo mibi imaze iminsi inengwa n’abakoresha serivisi zayo basabaga ko yanafatirwa ibihano. RURA ivuga ko iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku Itegeko rigenga Ikoranabuhanga mu Itangazabumenyi n’Itumanaho (ICT Law).
MTN Rwanda yihanangirijwe kandi isabwa gukemura vuba ibibazo byose biri mu mikorere ya serivisi zayo.
Ikibazo cya serivise zidakora cyazamutse mu minsi ishize, ubwo guhamagara, kohereza cyangwa kwakira ubutumwa bugufi, Mobile money na serivise za Internet ya MTN bitakoraga neza ndetse n'izindi zikorwa binyuze ku murongo wa MTN zari zahagaze.
Bamwe mu bakiliya ba serivise zayo bifashishije ikoranabuhanga bagaragaza ingaruka byabagizeho, basaba ko sosiyete ya MTN Rwanda yafatirwa ibihano ndetse igacibwa n'amande.