Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe yashinjwe guhungabanya igihugu kubera ibyo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga
Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Mali, Moussa Mara, yashinjwe n’ubutegetsi bwa gisirikare kuyobya rubanda no guhungabanya icyizere cy’igihugu, kubera ubutumwa yashyize ku rubuga rwa X ku itariki ya 4 Nyakanga (07).

Mara, wabaye Minisitiri w’Intebe mu 2014 mu gihe cy’amezi icyenda, yafunzwe ku wa Kane, ndetse ashyikirizwa urwego rushinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga. Mara yari yanditse ko yifatanyije n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bafunzwe, avuga ko agiye kubasura “kugira ngo urumuri rw’icyizere rutazima.”
Yongeyeho ati: “Nubwo ijoro ryaba rirerire gute, buracya izuba rikarasa. Turakomeza kurwana mu buryo bwose kugira ngo habe impinduka vuba.”
Ibi byateye abashinzwe iperereza kumushinja ko amagambo ye agamije kwangisha abaturage ubutegetsi buriho ndetse no kugumura rubanda. Urwego rushinzwe ibyaha byo kuri internet rwavuze ko ibyo Mara yavuze birimo gukangurira abantu gukora ibitemewe, ndetse ko yerekanye ko yifatanyije n’abafunzwe kubera ibyo bemera.
Biteganyijwe ko Moussa Mara azaburanishwa ku wa 29 Nzeri (09) 2025.
Kuva ubutegetsi bwa gisivile bwahirikwa muri ‘coup d’état’ zabaye mu 2020 no mu 2021, ubuyobozi bwa gisirikare bukomeje kwibasira abatavuga rumwe na bwo. Mu kwezi kwa gatanu, bwahagaritse imitwe yose ya politiki, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yabaye muri Mali.
Perezida w’inzibacyuho, Jenerali Assimi Goïta, w’imyaka 41, hashize ukwezi inteko Ishinga Amategeko imuhaye kuyobora Mali manda y'imyaka itanu, ishobora kongerwa inshuro imwe, bitanyuze mu matora.
Nimugihe ubutegetsi bw'inzubacyuho bwari bwasabwe gutegura amatora kugira ngo Mali isubire mu maboko y'ubutegetsi bwa gisivile.