Yafashwe ku ngufu na Nyirarume, umugabo we aramuhohotera
Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo rikomeje gusiga ibikomere by’igihe kirekire ku bagore n’abakobwa. Umukobwa w’imyaka 20, yafashwe ku ngufu na nyirarume, ariko amaze gushaka umugabo, aho kumuba hafi yaramuhohoteye, ahezwa mu rugo rwe ndetse ateshwa agaciro.

Ubwo Grace ( izina ryahinduwe) yari arangije amashuri, yabonye akazi keza i Nairobi kamuha icyizere cy’ubuzima bwiza. Mu gihe cy’ibiruhuko, yagiye gusura nyirarume yafataga nk’umubyeyi we wa kabiri.Ariko ibyo yatekerezaga nk’umutekano n'urukundo rwa kibyeyi byahindutse inkovu itazibagirana, ubwo nyirarume yamufataga ku ngufu nijoro, amukingirana mu cyumba cy'abashyitse yari aryamye mo.
Grace ntiyigeze abwira uwo ari we wese ibyabaye, yahisemo kwicecekera. Isoni, ipfunwe, n’ubwoba byatumye abigira ibanga. Yibwiraga ko gutuza bizatuma atabuzwa amahoro, ko umuryango utamutererana. Yamaze igihe kinini yihishe mu mpamvu zitari izo, kugeza ubwo yashatse umugabo.
Amaze igihe gito mu rugo rwe, yifuje gusangiza umugabo we icyo kiza n’akaga yahuye nako. Yatekerezaga ko aramukomeza, akamuba hafi, nk’umugabo wari n’inshuti ye. Ntibyamuhiriye. Umugabo we yamuteye umugongo, amushinja kuba yarabigizemo uruhare, ndetse atangira kumufata nabi, amwima urukundo, amuheza mu rugo, ndetse agahora amucira urubanza ku kintu atigeze agira mo uruhare.
Grace yahise yisanga mu rundi rugo rurimo ihohoterwa rishingiye ku marangamutima. Yagerageje kwiyambaza umujyanama mu by’ubuzima bwo mu mutwe, ariko nta mpinduka yigeze abona ku mibanire yabo. Uko iminsi yicumaga, ni ko n’icyizere cy’ubuzima cyarushagaho kuyoyoka.
Uyu munsi, Grace yahisemo gutinyuka agasangiza abandi inkuru ye, kugira ngo yereke Isi ko abababaye batagomba guhora bahitamo guceceka. Avuga ko iyo umuntu avuze, yumvwa, agahabwa ijambo n’ubufasha, ari bwo urugendo rwo gukira rutangira.
Ati:"Kuvuga ibyakubayeho ntibiguca intege. Ahubwo ni intambwe ya mbere yo kongera kwiyubaka no gusubirana icyizere."
Grace ubu yatangiye urugendo rwo gukira ibikomere, binyuze mu kubivuga no kuganirizwa.
@ dailynation