Umugabo yafashwe amaze imyaka umunani akora nka Ambasaderi w'ibihugu bitabaho
Umugabo w’imyaka 47 yafashwe na Polisi amaze imyaka umunani yiyita ambasaderi w’ibihugu bitabaho ku Isi, akabeshya abaturage ko ahagarariye ibihugu bya Seborga, Westarctica, na Poulbia Lodonia. Ibyo bihugu yihimbiye ni uduce twifata nk'ibihugu ariko tutemewe n’igihugu na kimwe ku Isi nk’ibihugu byigenga.

Uyu mugabo ukomoka mu Buhinde, wafatiwe mu gace ka Ghaziabad hafi y’umurwa mukuru New Delhi, aho yari yarubatse inzu nziza akayitegura nk'ikorerwamo ibikorwa bimeze neza nk’ibya ambasade.
Iyo nzu nziza yayishyizemo amafoto y'amacurano ari kumwe n'abayobozi bakomeye ku Isi, harimo na Minisitiri w'Intebe w'Ubuhinde. Yashyizeho ibendera ry’igihugu, imodoka zihenze zifite plaque mpimbano zimeze nk'iz'aba dipolomate.
Nk’uko Polisi yabitangaje, uyu mugabo yifashishaga ubwo buryo kugira ngo yinjize amafaranga aturutse mu baturage yemezaga ko azabashakira akazi muri ibyo bihugu ahagarariye n'ibihugu biahuti byabyo, kubabonera visa, cyangwa kubahuza n’abashoramari. Abenshi bamwizeraga kuko batigeze bamenya ko ibyo bihugu avuga bitabaho.
Polisi ivuga ko yatangiye kwiyita ambasaderi mu 2017, avuga ko ahagarariye Westarctica. Aka gace ko muri Antarctica, ni kamwe mu duce twifata nk’igihugu kigenga ariko katigeze kemerwa n’urwego na rumwe ku isi.
Mu itangazo Westarctica yasohoye nyuma y’ifatwa ry’uwo mugabo, yemeje ko bamuzi kuva mu 2016 ubwo bari bamuhaye impano n'izina ry’icyubahiro nka "Honorary Consul to India", ariko ko batigeze bamuha ububasha na bumwe bwo kubahagararira mu rwego rwa dipolomasi.
Ubwo Polisi yasakaga inzu ye, yahasanze amafaranga abarirwa muri miliyoni 4.5 z’amarupiya y’u Buhinde (angana hafi na $52,000), hamwe n’andi mafaranga atandukanye yo mu mahanga. Yanahasanzemo pasiporo mpimbano, kashe z’impimbano zisa neza n’izikoreshwa na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Buhinde n’ibiro by’abinjira n’abasohoka, ndetse n’amafoto menshi y'amacurano agaragaza uyu mugabo nk’aho yahuye n’abakuru b’ibihugu.
Iperereza ryagaragaje ko imodoka yakoreshaga zari zifite plaque z’abadipolomate zakozwe mu buryo bw’amanyanga. Yifashishaga kandi izina ry’amakompanyi yo mu mahanga mu bikorwa bikekwa ko bifitanye isano n’iyezandonke.
Nubwo yafashwe, kugeza ubu ntacyo aravuga ku byaha aregwa.
Ikinyamakuru India Today gitangaza ko uyu mugabo akomoka mu muryango ukize kandi ko yize ibijyanye n’ubucuruzi mu Buhinde ndetse n'i London mu Bwongereza. Ndetse ubumenyi yarafite yabuhinduye inzira yo gukora uburiganya buhambaye, bwamutunze imyaka umunani yose nk’‘ambasaderi’ w’ibihugu bitabaho.