Ramaphosa yamaganye umusoro wa Amerika ku bicuruzwa biva muri Africa y’Epfo

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yanenze bikomeye icyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyafashwe na Donald Trump cyo kuzamura umusoro ku bicuruzwa bituruka mu gihugu cye kugera kuri 30%, guhera ku itariki ya 1 Kanama (08) 2025.

Jul 8, 2025 - 19:34
Jul 8, 2025 - 19:38
 0
Ramaphosa yamaganye umusoro wa Amerika ku bicuruzwa biva muri Africa y’Epfo

Uyu musoro mushya Perezida Trump yatangaje ko uzashyirwa ku bicuruzwa byose byoherezwa muri Amerika bituruka muri Afurika y’Epfo, ni cyo gihugu cyo munsi y’ubutayu bwa Sahara cyonyine yagarutseho. Ibi byatumye hibazwa ku mibanire idahagaze neza hagati ya Amerika n’ubutegetsi bwa Ramaphosa.

Mu ibaruwa Trump yandikiye Ramaphosa, yavuze ko ubucuruzi hagati ya Amerika na Afurika y’Epfo “butari ku rwego rw’ubusabane bw’ukuri”, ko ahubwo hari inzitizi zishingiye ku mategeko, imisoro, n’amabwiriza atagira aho ahuriye n’isoko rihamye. Trump yavuze ko bamaze igihe baganira kuri ibyo bibazo ariko bikomeza gukomera, bityo ko igihe kigeze ngo bafate ingamba zikomeye.

Yagize ati: “Guhera ku itariki ya 1 Kanama (08)2025, tuzashyira umusoro wa 30% ku bicuruzwa byose biva muri Afurika y’Epfo byoherezwa muri Amerika.” Yongeraho ko Afurika y’Epfo niyihimura nayo ikazamura imisoro, na Amerika izongera kurenza ayo 30%.

Ramaphosa yamaganye ibi byemezo, avuga ko bishingiye ku busesenguzi butari ukuri.

Yagize ati: “Umusoro wa 30% ushingiye ku buryo bwihariye Amerika ibona ubucuruzi hagati yacu, ariko si ko imibare y’ubucuruzi ibyerekana.”

Yavuze ko hejuru ya 50% by’ibicuruzwa Afurika y’Epfo igura muri Amerika bidasoreshwa, mu gihe ibisoreshwa bifite umusoro uri hasi ya 8%( ni ukuvuga 7,6 %), bityo ko iyi ngamba ya Amerika idakwiye.

Minisitiri w’Ubuhinzi wa Afurika y’Epfo, John Steenhuisen, yavuze ko n’ubwo Trump atavuze ko amasezerano ya AGOA (yemerera ibihugu bya Afurika kohereza ibicuruzwa muri Amerika bidasoreshejwe) yahagaritswe, itangazo rye risobanuye ko AGOA ishobora guhagarikwa vuba.

Yavuze ko igihugu cye kigomba gukora impinduka zihutirwa mu mikorere y’ubukungu bwacyo kugira ngo gikomeze kubona amasoko mpuzamahanga.

Trump yagaragaje ko ibyo byemezo bishobora guhinduka, ashingiye ku myitwarire y’Afurika y’Epfo.

Ati: “Niba ushaka gufungura amasoko yawe, tugakuraho inzitizi z’ubucuruzi, dushobora gutekereza ku mpinduka z’iri tangazo.”

Ramaphosa yasobanuye ko ikibazo cy’iyi misoro kiri mu biganiro bikomeje hagati y’ibihugu byombi.

Yavuze ati: “Afurika y’Epfo izakomeza ibiganiro n’Amerika ku buryo ubucuruzi bwacu bushingira ku nyungu z’impande zombi no mu mucyo.”

Si inshuro ya mbere Trump ageragezaje gushyiraho umusoro nk’uyu, kuko mu kwezi kwa Mata (04) 2025, yari yatangaje ko agiye kuwushyiraho ariko aza kubisubika by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 90 kugira ngo habeho ibiganiro.

Gusa kuri iyi nshuro, itariki nshya yatangajwe igaragara nk’idasubirwaho, keretse habaye impinduka zikomeye.