Abadepite basobanuje impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z'ubwirinzii

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda babajije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi, kandi umuturage yubaka inzu ye akaba agomba gushyiraho igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.

Jul 29, 2025 - 18:02
Jul 29, 2025 - 20:38
 0
Abadepite basobanuje impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z'ubwirinzii

Ibi babigarutseho ubwo Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yasuzumaga ishingiro ry’umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo n’u Rwanda, yashyiriweho umukono i Washington, ku wa 27 Kamena (06) 2025.

Ni igikorwa Guverinoma y'u Rwanda yari ihagarariwe mo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe.

Depite Bizimana Minani Deogratias yabajije impamvu u Rwanda rubuzwa gushyiraho ingamba z’ubwirinzi kandi n’umuturage iyo yubatse inzu ye aba agomba gushyiraho igipangu cyangwa ubundi buryo bwo kwirinda.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze koMinisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho zigamije gukumira umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi, ufitwe n’Umutwe wa FDLR ushyigikiwe na Leta ya Congo.

Ati “Ubwirinzi bw’u Rwanda icyo buvuze, ni uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, itazongera kubaho ukundi. Ko bidashoboka ko Leta y’u Rwanda ishobora kwemera umutwe w’Abajenosideri, wahawe intebe mu myaka 30 ishize, kuko FDLR ntabwo ari umutwe uri aho gusa, bagiye banadutera.”

Yavuze ko RD Congo igomba kugaragaza ubushake bwo kurandura umutwe w’Iterabwoba wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ati “Congo rero irasabwa kugaragaza ubushake bwa Politiki mu kurandura uyu mutwe wa FDLR.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kurandura burundu FDLR bigomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara, bitandukanye n’uko ubusanzwe Congo yagiye ibyemera mu magambo gusa ariko mu buryo bwo gushuka amahanga.

Ati “Aha ngaha niho ukuri kuzagaragarira cyane cyane ubushake bwa politiki bwa Guverinoma ya Congo. Bivuze ko tugomba kuzabona hari igikorwa kigaragara kidashobora gusubira inyuma, kurandurwa kwa FDLR, hanyuma rero bigatuma u Rwanda rukuraho izo ngamba z’ubwirinzi. Icyizere kizaza mu gihe ibyo birimo bishyirwa mu bikorwa, tuzabibona.”

Basabye ko abanyarwanda bafunzwe na Congo barekurwa

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko nanone u Rwanda rwasabye ko ruhabwa icyizere ko ibikorwa byakozwe na Leta ya RD Congo amahanga arebera bitazongera. Ibyo bikorwa birimo itwikwa rya Ambasade y’u Rwanda muri RDC.

Yagize ati: "Ibyo rero ni ibintu tudashobora kwemera, twamaganye, ibizakorwa nyuma uko byagenda kose hagomba kuzabaho kutwizeza ko bitazongera gukorwa na Guverinoma ya Congo.”

Minisitiri Nduhungirehe, yavuze ko mu bikubiye mu masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, y’i Washington, harimo no kuba u Rwanda rwasabye guhabwa icyizere cy’uko ibikorerwa muri RDC byahagarara.

Ati:“Hari imfungwa z’Abanyarwanda, abakozi basanzwe bagiye bafatwa bagafungwa, abagiye mu bukerarugendo bagiye bafungwa bagashinjwa ibyaha bitariho byo gushaka guhirika ubutegetsi n’ibindi. Abo bagomba gufungurwa."

"Hari imvugo z’urwango zikomeje zibasira u Rwanda ndetse zibasira n’Abanye-Congo b’Abatutsi n’ibindi byemezo byagiye bifatwa byo kubuza indege za RwandAir kunyura mu kirere cya Congo. Ibyo byose turacyabiganiraho, bigomba kuzakorwaho niba tuvuga ko tugiye mu cyiciro cy’ubufatanye.”

Ubusanzwe amasezerano yasinywe hagati ya RD Congo n'u Rwanda agizwe n’ibice bine: umutekano, politiki, ubukungu, no kugarura impunzi iwazo n’abavanywe mu byabo n’intambara.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko aya masezerano yashyizeho buryo bwo guhuza mu rwego rwo kubaka umutekano, binyuze muri komite ishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa irimo impande zombi ndetse n’abahuza barimo Qatar, Togo n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Nubwo hari icyizere ko aya masezerano azubahirizwa, Minisitiri Amb Nduhungirehe yagaragaje impungenge zishingiye ku bikorwa bikomeje gukorerwa muri RD Congo binyuranyije n'ibikubiye mu  masezerano yasinywe.

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Abadepite ko mu byemeranyijweho na DRC n’u Rwanda harimo no gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta y'iki Gihugu na M23.

Yanagaragaje ko aya mazezerano afitiye inyungu impande zombi, bityo Inteko Ishinga Amategeko yakwemeza umushinga w’itegeko kandi bigakorwa bitanyuze muri komisiyo kuko ari umushinga w’itegeko wihutirwa. Intego rusange y'abadepite itoye yemeza uyu mushinga w'itegeko.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 16 Nyakanga  (07) 2025, ni yo yemeje umushinga w’itegeko ryo kwemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda.