Gicumbi: Abiyita abaparakomando bafatiwe mu bucukuzi butemewe bwa zahabu
Ku wa Gatanu, tariki ya 2 Kanama (08) 2025, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego yafashe itsinda ry’abagabo 8 biyitaga abaparakomando, bashinjwa gukora ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.

Aba bagabo 8 bafatiwe mu murege wa Bwisige, akagari ka Mukono aho bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu mugezi wa Gateke, bakangiza imirima y’abaturage ndetse n’ibindi bikikije uwo mugezi.
Kuri ubu, abafashwe bafungiye kuri station ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.