Ofisiye 81 bahawe impamyabumenyi ya Kaminuza: Minisitiri w’Ingabo ashimira Perezida Kagame
Ba Ofisiye 81 basoje amasomo yabo bahawe impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza y’u Rwanda, mu byiciro birimo Ubuvuzi, Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu. Ni umuhango wabereye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako riri mu Karere ka Bugesera ku wa Mbere, taliki 4 Kanama (08) 2025.

Mu basoje amasomo harimo 20 bafite ipeti rya Lieutenant bize Ubuvuzi, ndetse n’abandi 61 bafite ipeti rya Sous-Lieutenant bize amasomo ajyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu. Aba banyeshuri bigishijwe binyuze ku bufatanye bwa Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, ubufatanye bwatangijwe mu 2015.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego za Leta n’umutekano barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph, ndetse na Col Pacifique Kayigamba Kabanda, Umunyamabanga Mukuru mushya wa RIB.
Minisitiri Marizamunda yashimye Perezida Paul Kagame ku cyerekezo yagize cyo gushyiraho uburyo bufasha ingabo z’u Rwanda kwiga.
Yagize ati: "Igisirikare gihamye cyubakira ku bigishijwe neza, abatojwe neza kandi bafite ibikoresho bikwiye. Ahazaza ni ahanyu, mukomeze mufite imbaraga n’intego, mukomeze guteza imbere Igihugu."
Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yashimye umuhate n’ubuhanga by' abanyeshuri barangije amasomo yabo.
Ati: "Aba bakobwa n’abahungu bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu masomo yabo. Bafite ubumenyi burimo ubusanzwe n’ubwa gisirikare ndetse bashobora guhangana n’ibibazo byugarije sosiyete.''
Brig Gen Franco Rutagengwa yibukije abasoje amasomo ko bakwiye gukomeza kurangwa n'indangagaciro ziranga umwuga wa gisirikare.
Ati "Twizeye ko muzakora inshingano zanyu mu bushishozi. Ubumenyi mwahawe ni intangiriro yo kubaka igisirikare gihamye, kubahiriza inshingano z'ubuyobozi no kurinda abaturage.''
Prof Didas Kayihura Muganga, Umuyobozi w’agateganyo wa Kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko abo ba Ofisiye bakoze urugendo rukomeye rwo kwitangira Igihugu.
Ati: "Ni umuhamagaro ndetse ubunararibonye bwanyu buzatabara abari mu kaga, mwomore abakomeretse,” yabibukije.
Muri uyu muhango, hahembwe abanyeshuri babiri bahize abandi: Lt Dr Eugene Parfait Ruhirwa, wize Ubuvuzi no Kubaga, na Sous Lieutenant Christian Izere, wize ibijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu.
Amasomo y’aba banyeshuri yiganjemo ayatangiye kwigishwa guhera mu 2015 harimo Ubuvuzi, Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, akaza kwiyongeraho andi nk’Imibare, Ubugenge, Amategeko, Ubuforomo n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi guhera mu 2020.
Ababyeyi, inshuti n’abavandimwe ba ba Ofisiye nabo bari bitabiriye uyu muhango, mu kwishimira intambwe abana babo bateye. Umuhango wasusurukijwe n’indirimbo zitandukanye zacuranzwe na RDF Military Band.