U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo mu myuga azatwara miliyari 200 Frw

Leta y’u Rwanda yatangije ko hagiye kubakwa amashuri 8 y’icyitegererezo yigisha tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (TVET), bizatwara miliyari 200 Frw. Aya mashuri azubakwa mu turere tubiri twatoranyijwe muri buri ntara.

Aug 5, 2025 - 16:41
Aug 5, 2025 - 16:51
 0
U Rwanda rugiye kubaka amashuri y’icyitegererezo mu myuga azatwara miliyari 200 Frw

Aya mashuri azubakwa mu turere twa Nyagatare, Bugesera two mu ntara y'Iburasirazuba, Karongi, Rubavu mu ntara y'Iburengerazuba, Gicumbi, Burera two mu ntara y'Amajyaruguru,  ndetse na Huye na Kamonyi mu ntara y'Amajyepfo.

Ni igice cy’ingenzi cy’umushinga mugari uzatwara miliyari 400 Frw, ugamije guteza imbere imyigishirize ya tekiniki, imyuga n'ubumenyingiro, hagamijwe gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bujyanye n'ubukenewe ku isoko ry’umurimo.

Amashuri azubakwa azaba afite ibikoresho bigezweho, abarimu b’inzobere n’ikoranabuhanga rihambaye, inyigisho zitangwa n' ibi bigo zigatuma biba icyitegererezo ku rwego rw’igihugu no mu karere.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyingiro (Rwanda TVET Board), ruvuga ko aya mashuri azagira uruhare rukomeye mu kuziba icyuho cy’ubumenyi bujyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, no kongerera ubushobozi inganda n’amasosiyete y’imbere mu gihugu binyuze mu bikorwa by’ubushakashatsi, guhanga udushya no gufatanya n’abikorera.

Paul Mukunzi, umuyobozi wa RTB, yagize ati:" Ibigo by’Icyitegererezo si amashuri asanzwe gusa, ahubwo ni imbarutso z’udushya, zigamije gukomeza imyitozo yihariye ijyanye n’inganda z’ingenzi mu bukungu. Ibi bigo bizaba ari ibipimo ku rwego rw’igihugu n’akarere mu buryo bwo gutanga serivisi nziza mu myigishirize ya tekiniki n’imyuga (TVET)."

"Bizafasha kuziba icyuho cy’ubumenyi mu nzego zitandukanye z’ubukungu, byongera umusaruro w’ibicuruzwa na serivisi by'ibikorerwa mu Rwanda, kandi biteze imbere ubufatanye hagati ya Leta n’abikorera mu guteza imbere ubushobozi bwo kubona akazi, udushya, n’ubucuruzi.”

Byitezwe ko kugeza mu 2029, buri karere ko mu Rwanda kazaba gafite nibura ishuri rimwe ry’icyitegererezo mu myigishirize ya TVET.

Mu nama yatangije ku mugaragaro uyu mushinga, yitabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe Ikoranabuhanga muri Minisiteri y’Uburezi, Ambasaderi w’u Korea mu Rwanda Jeong Woo Jin, inzobere z’Abanya-Korea ndetse n’abayobozi bo mu turere twazatoranyijwe( Mayor na ba Vice mayor).

Uyu mushinga uherekejwe n’inkungaya'igihugu cya Korea y'Epfo binyuze muri EDCF (Korea Exim Bank), aho uzanashyikiriza ibikoresho by’ishuri amashuri yisumbuye 17 yigisha imyuga hirya no hino mu gihugu.