RDB yatangiye kuvugurura amategeko agenga imikino y’amahirwe mu Rwanda
Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko rwatangiye kuvugurura amategeko n’amabwiriza agenga urwego rw’imikino y’amahirwe, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Politiki y’Igihugu y’Imikino y’Amahirwe yashyizweho mu 2024, n’ihame ryayo ngenderwaho ryo kugabanya ingaruka mbi z’imikino y’amahirwe ku mibereho y’abaturage.

Mu itangazo ryayo, RDB yagaragaje ko iri gukora isesengura ricukumbuye no kuvugurura amategeko n’amabwiriza agenga uru rwego. Ibyo bikaba bigamije gushyiraho uburyo bugezweho kandi buboneye bwo gukina imikino y’amahirwe, bujyanye n’ihame ry’ubunyarwanda bwifashishwa n’ahandi, ndetse n’icyerekezo cy’iterambere ry’u Rwanda.
Iri vugurura ryitezweho kurengera umuturage, ndetse no kureshya ishoramari muri uru rwego.
Icyakora, mbere y’uko iryo tegeko rishya ritangira gukurikizwa, RDB yatangaje ko ibikorwa byose bikomeza kugengwa n’amategeko n’amateka asanzweho, ariko Itegeko n°58/2011 ryo ku wa 31/12/2011 rigenga imikino y’amahirwe mu Rwanda; Iteka rya Minisitiri n°01/013 ryo ku wa 20/06/2013 rigena uburyo bwo kubona uruhushya rw’ibikorwa by’imikino y’amahirwe n’amafaranga arutangwa; ndetse n'Iteka rya Minisitiri n°001/MINICOM/2023 ryo ku wa 31/03/2023 ryerekeye amabwiriza ateganya ibihano bishobora guhabwa ubutete bikorwa by’imikino y’amahirwe.
Ibi kandi byiyongeraho n'amabwirizwa mashya yashyizweho n'uru rwego rushinzwe iterambere mu Rwanda. Ni amabwiriza agenewe abasanzwe bafite uruhushya rwo gukora ibyo bikorwa hamwe n’abashaka kubyinjiramo, agamije guteza imbere imikorere inoze, iciye mu mucyo kandi igenzurwa neza, hagamijwe kurinda abaturage ingaruka mbi no kureshya ishoramari.
Ishyirwaho ryayo rishingiye Iteka rya Minisitiri w’Intebe N° 028/03 ryo ku wa 28/06/2024, ndeste na Politiki y’Igihugu y’Imikino y’Amahirwe ya 2024.
Imikino y'amahirwe yitabirwa n'abanru benshi, biganje mo urubyiruko rutega rwiteze inyungu nyinshi, ariko urwtse uwo amahirwe yasekeye, abahomba nibo benshi ndetse hari n'abosanga mu bukene. Hari n'abavuga ko hari imiryango yisanga mu makimbirane bitewe no gutega mur'iyi mikino k'umwes mu bashakanye. Mugihe ingaruka mbi zaba ku muturage wakinnye iyi mikino byakwitabwaho, byaba ari umuti mwiza w'ibi bibazo.