Abana bakivuka kugeza kubafite imyaka 7 bari gukingirwa imbasa yo mu bwoko bwa kabiri.
Minisiteri y’ubuzima yatangije icyiciro cya kabiri cya gahunda yo gukingira imbasa yo mu bwoko bwa kabiri, aho iri guha abana bakivuga kugeza kubafite imyaka irindwi y’amavuko doze ya kabiri y’urukingo rwongera ubudahangarwa.

Iki gikorwa cyo gukingira abana bari muri iki kigero kiri gukorwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe, aho bari gusanga abana mu ngo zabo.
Ubusanzwe gukingira abana imbasa yo mu bwoko bwa kabiri yari yaracitse mu Rwanda, aho hari hashize imyaka isaga 30 itagaragara ku butaka bw’u Rwanda.
Gusa kuva iyi mbasa yongera kugaragara mu bihugu by’ibituranyi, Leta y’u Rwandayafashe ingamba yo gukingira abana bose kuva k’ukivuka kugera k’ufite imyaka irindwi.
Ubwo hatangizwaga iki gikorwa cy’ikingira ku rwego rw’igihugu ku wa mbere, ku ya 11 Nzeri 2023, inzego z’ubuzima, UNICEF, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima [OMS] ndetse n’abayobozi b’inzego zibanze bafatanije n’abajyanama b’ubuzima bagendaga urugo ku rundi rurimo abana kuva ku kivuka nuko bagahabwa ibitonyanga 2 by’urukingo.
bamwe mu babyeyi bakingije abana babo ku nshuro ya kabiri, basaba bagenzi babo bafite indi myumvire guhinduka.
Umwe yagize ati: “icyo niteze kur’uru rukingo ni uko umwana wanjye adashobora kwandura indwara y’imbasa. Ubwa mbere twaramukingije ndetse n’iki cyiciro cya kabiri turamukingije.”
Undi ati: “ icyo nashishikariza [ababyeyi] ni uguhindura imyumvire kandi ikigaragara cyo urukingo ni ubuzima kandi ntacyo rwangiza ku mwana. Ahubwo umwana ushobora kugira ikibazo ni utagize amahirwe yo kuba yabona urwo rukingo. Rero bose ndabashishikariza kwitabira guhesha abana urukingo.”
Gusa inzego z’ubuyobozi bw’ibanze zivuga ko zafashe ingamba zo kwigisha ababyeyi bafite imyumvire yo kudakingiza abana babo imbasa.
Nimugihe inzego z’ubuzima bivuga ko kur’iyi nshuro biteze ko imibare y’abana bazakingirwa yiyongereye bitewe n’abana bavutse nyuma yo gutanga urukingo rwa mbere.
Dr. Aline UWIMANA; ushinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, yagize ati: “hari umubare w’abana duteganya kugeraho tugereranyije n’abo twakingiye mu cyiciro cya mbere. Ni ugushimangira urukingo rwa mbere twatanze kandi tunakangurira ababyeyi bose gukingiza abana babo kuko ni ingenzi. Mu bihugu duturanye hagaragaye icyorezo cy’imbasa, mu burasirazuba, mu majyepfo, n’iburengerazuba.”
Ubwo hatangwaga urukingo ku nshuro ya mbere, hakingiwe abana barenga miliyoni ebyiri n’ibihumbi 2 754 00. Kur’iyi nshuro biteganyijwe iyi mibare iziyongera bitewe n’abana bari kuvuka .
Sobanukirwa n’indwara y’imbasa
Imbasa ni indwara yandurira mu biryo cyangwa ibinyobwa byandujwe n’agakoko ka Poliyovirusi .
Ubusanzwe iyi ndwara ntigira umuti kandi iramumugaza cyangwa ikica uwo yafashe. Gusa ariko ikagira urukingo.
Urwaye imbasa ashobora kugira ibibazo birimo n’iby’ubuhumekero kuko ifata imyakura ijyanye n’ibyo, naho yafata imyakura ifasha mu gutuma umuntu atambuka ikamusigira ubumuga.
Umurwayi wayo aheruka kugaragara mu Rwanda mu mwaka wa 1993, mu karere ka Rusizi.
Muri 2004, U Rwanda rwahawe icyemezo cy’uko rwahagaritse ikwirakwira ry’imbasa (kuko nta mbasa irangwa ku butaka bw’u Rwanda).
Muri 2020 ,nibwo hagaragaye abantu 5 bari barwaye imbasa mu bihugu 2 byo ku isi.
Nimugihe kandi 1998, ku rwego rw’isi, abantu bari baranduye imbasa bageraga ku 350 000 bo mu bihugu 125. Muri uwo mwaka kandi, niho inama y’abagize ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima, OMS, yemeje ko bagomba gufatanya bakarandura indwara y’imbasa ku isi kuko ubwandu bushya bwari bwariyongereye ku kigero cya 99%.